Mwirinde ubusambanyi amatiku n’ibindi byatuma mutanoza akazi mushinzwe

Umunsi wejo kun itariki ya 1/5/2019 wari umunsi w’abakozi mu gihugu hose cyo mu Rwanda no ku isi hose uyu munsi 1/5/buri gihe aba ari umunsi wa wikiruhuko kubakozi .

Nyuma yo gusura ahantu hatandukanye mu gihugu ,umunyamakuru w’umubavu yaje no kugera kuri Dove hotel aho naringiye gukurikirana inkuru yasohotse mukinyamakuru umurezi cyivuga n’ubuyobozi bwa Dove hotel.

Nahageze nsanga abayobozi b’itorero rya ADEPR bahamagaje abakozi bose guhera ku bashumba bindembo, ababungirije, abashumba,b’uturere, n’ abakozi bo mu turere ab’indembo n’ukuvuga abacungamari, abakozi bo muri kaminuza ya THEOLOGY ya ADEPR.

Bose bari bahari baje kumva impanuro z’abayobozi njye nabonye ari gikorwa cy’ubumana cyane ko iyo abantu bahuye bigaragaza ko guhuza no gukorera hamwe.
Umuvugizi wungirije niwe wigishije ijambo ry’Imana kandi yigishije ari mumbaraga z’umwuka wera mwinshi.

Yasomye amagambo aboneka mu gitabo cya Nehemiya 6.3 hagira hati “Nanjye mbatumaho intumwa ndababwira nti “Ndakora umurimo ukomeye sinashobora kumanuka, nta mpamvu yo kwica umurimo ngo manuke mbasange.” Asobanura aya magambo abari aho bose banyunze n’uburyo yayavuze mu gihe cyiza cy’umunsi w’abakozi.

Bukeye abo bagabo baravugana bati “Nta mpamvu tubona kuri Daniyeli, keretse nituyibona mu magambo y’amategeko y’Imana ye.”

Umuvugizi wungirije yagize ati, duhe agaciro umurimo dukora. Aha yatanze ingero nyinshi aho yavuze ko umwana Dawudi yahaye agaciro umurimo w’ Imana yamuhaye, Hana nawe n’uko ,Nehemiya nawe yakoze neza asoza umurimo mu minsi 52.

Yigishije neza cyane. Umunyamabanga wa ADEPR nawe yatanze ikiganiro aho yakanguriye abakozi bose gukora umurimo unoze bakirinda ubusambanyi mu kazi, kutumvikana ,kwishyira hejuru ,gufata amajwi mukazi kugirango ayaregeshe mugenzi wawe mukorana, kubeshyerana mukazi byose yabivuze kandi neza anaha umwanya abakozi bose ba ADEPR babaza ibibazo ari nako batanga inyunganizi.

Umuvugizi nawe yashimiye abakozi bose abasaba gukora neza akazi bashinzwe kandi bakubahiriza igihe cyatanze cyane kuba cunga mari. Nyuma yiyo nama nziza habayeho ubusabane.

Uyu mwuka wubufatanye nukomeza ADEPR izagenda igera kuntego zayo nk’uko umuvugizi wa ryo yabivuze.

Abahanga mu byabibiliya hari icyo bibutsa abakristo mu nama nyinsi banjya hari izo twabahitiyemo; muri izo harimo izi, zirikana ko umurimo ufite wawuhawe n’Imana uyishime. Ntuzasuzugure akazi uko kameze kose, kitwaremo neza kazaguhesha akandi Nuba UMWIZERWA mu by’abandi ejo Imana ibasha kuguha Business yawe bwite zirikana ko uhagarariye Kristo Yesu aho ukora
ESE BAKUZI BATE MU KAZI ?

Umukozi w’Umukristo, ubimenye, barakureba uko witwara mu kazi
Ese bashima Imana yawe, barayifuza?
Ese batuka Imana yawe, barebye uko witwara?
Benedata Isi ikeneye abantu bafite ubumenyi ariko BABIZERWA Igihe kirageze aho Leta n’Abikorera bazaza gushaka abakozi BABIZERWA mu Itorero rya Kristo. Ese witeguye kuba Ambassador mwiza wa kristo, ntuzamusebya ?





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo