Muzika nyarwanda yungutse undi muhanzikazi wuje uburanga buhebuje winjiranye imbaraga zidasanzwe (AMAFOTO)

Muzika nyarwanda ikura umunsi ku wundi ari nako yunguka abahanzi bashya kandi ubona ko bafite impano n’akazoza gafatika. Umuhanzi mushya Ange Lace ni umwe mu bahanzi bashya winjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda ariko akaba atangiranye imbaraga nyinshi aho kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Mutima”.

PNG - 583.5 kb
Ange Lace yinjiranye imbaraga zidasanzwe muri Muzika nyarwanda


Umuhanzikazi Ange Lace yinjiye mu ruhando rwa Muzika nyarwanda yinjiranye imbaraga zidasanzwe aho aje kwigarurira imitima ya benshi haba mu ndirimbo z’urukundo zinogeye amatwi n’ubwiza n’uburanga bye bihebuje dore ko bikomeje kuvugisha benshi.

PNG - 736.4 kb
Uretse indirimbo inogeye amatwi yinjiranye mu ruhando rwa Muzika, uyu muhanzikazi akomeje kuvugisha benshi kubera ubwiza n’uburanga yibitseho


Ange Lace ni umuhahanzikazi mushya ukizamuka muri Muzika nyarwanda aho kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Mutima” ibi bikaba byatumye bamwe batangira kwemeza badashidikanya ko uyu mukobwa agiye guhindura benshi bitewe n’imiririmbire ye ndetse n’ubwiza bwe n’imyambarire ye benshi bita ko igezweho.

PNG - 725.5 kb
Umuhanzikazi Ange Lace mu myambarire benshi bemeza ko igezweho nk’imwe mu ntwaro izatuma yigarurira imitima y’abakunzi ba Muzika nyarwanda


Aganira n’umunyamakuru w’UMUBAVU, Ange Lace yakomoje ku mavu n’amavuko y’ubuhanzi bwe aho yavuze ko ibijyanye no kuririmba yabitangiye kera ariko ngo akaba atari yarigeze abishyiramo umuhate cyane ngo abikore gusa kuri iyi nshuro akaba ashaka ko Abanyarwanda babona ko ashoboye dore ko kuri ubu yiyongereye ku rutonde rw’abahanzikazi baririmba injyana ya RnB.
Yagize ati “ Muzika ndayikunda gusa nabanje gukora ibindi byari ngombwa gusa kuri iyi nshuro nshaka kwereka abakunzi b’umuziki nyarwanda ko nange nshoboye”.

Yakomeje avuga ko abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko injyana z’urukundo bashonje bahishiwe kuko agiye kubahundagazaho indirimbo z’urukundo zizafasha benshi gusubira mu rukundo rw’akadasoboka n’abakunzi babo bihebeye.

Yasoje asaba abakunzi ba Muzika nyarwanda muri rusange kumushyigikira ndetse asaba n’itangazamakuru ryose ryo mu Rwanda kumuha umwanya rikamuba hafi nawe akiyerekana ndetse abasaba gukomeza kumukurikirana ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram aho yitwa @angel_lace_official.

Umva hano indirimbo nshya y’urukundo Ange Lace yise "Mutima inogeye amatwi:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ndagijimana Pascal Kuya 31-10-2018

Nakomereze aho turamushyigikiye.

Ndagijimana Pascal Kuya 31-10-2018

Nakomereze aho turamushyigikiye.

Martin Kuya 29-10-2018

usibye n’uburanga arashoboye.

Martin Kuya 29-10-2018

usibye n’uburanga arashoboye.

Dusenge Gilbert Kuya 29-10-2018

Nc kbs kuraje 2u

Dusenge Gilbert Kuya 29-10-2018

Nc kbs kuraje 2u

Dusenge Gilbert Kuya 29-10-2018

Urarenze pe mubwiza

Nijwi ryiza cyn rwose

Akomerezaho ntacike

Inege natwe tumuri

Inyuma ntamususu !!

Dusenge Gilbert Kuya 29-10-2018

Urarenze pe mubwiza

Nijwi ryiza cyn rwose

Akomerezaho ntacike

Inege natwe tumuri

Inyuma ntamususu !!