Muri Belarus bo nta rungu rya Ruhago muri iki gihe cya COVID-19

Nubwo amwe mu marushanwa yo hirya no hino ku Isi yahagaritswe kubera icyoreza
cya Coronavirus, mu gihugu cya Belarus ho shampiyona y’umupira w’amaguru iracyakinwa.

Iki gihugu gihana imbibi n’u Burusia, Ukraine, Pologne na Lithuania gikomeje kwigarurira abatari bake kuri iy’Isi dutuye bitewe na Shampiyona yayo y’umipira
w’amaguru iri kugenda itera imbere.

Mu gihe bimenyerewe ko andi mashampiyona yo ku mugabane w’u Burayi yahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, iki gihugu cyo ntigitewe ubwoba nacyo ku buryo hahagarikwa imikino ya shampiyona.

Iyi shampiyona mu byumweru bibiri bishize imaze kwigarurira Isi, kuko ubu ariryo
rushanwa ryonyine ku mugabane w’u Burayi rikomeza muri iki gihe cya Covid-19.

Ntabwo ari imikino ya shampiyona ikinwa gusa nkuko byari byateganijwe, ahubwo n’abafana baracyitabira imikino hirya no hino mu gihugu kitarashyira mu bikorwa kubuza abantu guteranira hamwe.

Ku wa Gatandatu, Derby ihuza amakipe abiri yo mu murwa mukuru w’iki gihugu, Minsk, yahuje abafana 1,750 mu gihe abayishyigikiraga banze amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) agamije kurengera imibereho y’abanyagihugu.

Nk’uko imibare ya OMS ibigaragaza, Belarus ni igihugu gituwe na miliyoni 9.5, ku banduye iyi Coronavirus bakaba bangana na 94.

Abafana basuzumye ubushyuhe bwabo mbere yo kwinjira muri Stade kandi bake cyane bambaye masike yo kwirinda.

Benshi ndetse bishimiye amakipe yabo, uretse wenda BATE Borisov, ikipe yitwaye neza muri iki gihugu, amakipe yo muri Belarus ntabwo azwi cyane, ndetse no mu bakunzi b’umupira w’amaguru b’Abanyaburayi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, biratangaza ko Umuvugizi wa Federasiyo
by’Umupira w’Amaguru BFF( Football Federation of Belarus), Alexander Aleinik, yatangaje ko ari ubwa mbere yabona ikintu kiza mu kanya gato kikajegeza Isi yose.

Yagize ati “ Biragoye kubyiyumvisha ukuntu isi yose yahangayikishwa ni kintu kimwe
kandi mu kanya agato”.

Alexander Hleb wahoze akinira ikipe ya Arsenal na Barcelona, ​​yashimangiye ko iki gihugu kiticaye mu igenzurwa ry’iki cyorezo kimwe na Federasiyo abereyemo umuyobozi BFF anasaba gutuza muri bagenzi be.

Yatangiye ubutumwa kuri Instagram agira ati "Numva ko ibi ari ibihe bitoroshye kandi amakuru yose yerekeye Coronavirus atera imidugararo ndetse n’inyungu nyinshi, ndwanya ubwoba ubwo aribwo bwose". Ku bijyanye no kwitabira imikino y’umupira w’amaguru, hano buri wese ariyemeza. Abakinnyi bacu ntibahagarike umutima mu kibuga ngo bibabuze gukina. Iki cyorezo gikomeje gufata indi ntera ntakabuza
irushanwa ryahagarar".

Ku wa Gatanu, Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yatangaje ko nta gikuba
cyacitse, abantu bakwiye gukorera mu bwisanzure, kandi nubwo bafite impungenge z’icyorezo cya Coronavirus ntibyahagarika imwe mu mirimo iteganyijwe.

Belarus Premier League igizwe n’amakipe 16 ikomeje gukinwa muri iki gihe cya
Covid19, uretse ko mu gihe iyi Virusi yakomeza gufata intera ishobora gusubikwa.


Abakunzi b’umupira w’amaguru mu gihugu cya Belarus bo nta rungu imikino ya shampiyona ikomeje gukinwa

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Karasira Aimable umenyerewe mu gutanga ibitekerezo mu buryo bwihariye kandi atarya iminwa by’umwihariko agamije gukosora sosiyeyi no kuyikebura ku byo abona bitagenda neza, yasobanuye impamvu yahimbiye Kizito Mihigo indirimbo yise “RIP KIZITO” anavuga ku magambo akomeye ayirimo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo