Muhadjiri ku rutonde rw’abakinnyi APR FC izifashisha

Nyuma y’igihe bivugwa ko Hakizimana Muhadjiri uri mu Rwanda yaba yaraseshe amasezerano n’ikipe ya Emirates Club ndetse ko ashobora guhita asubira muri APR FC, ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo bwatangaje ko uyu musore asanzwe ari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izifashisha, bityo ko igihe abatoza baba babona hari icyo yabafasha bamwifashisha ntakabuza.

Mu mpeshyi ya 2019 ni bwo Muhadjiri yaguzwe na Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ayisinyira amasezerano y’imyaka 3 ariko nyuma yuko iyi kipe ihinduye umutoza mukuru kubona umwanya uhagije wo gukina bikomeje kumubera ikibazo.

Aganira n’itangazamakuru ubwo imikino y’Igikombe cy’Intwari yari irangiye, Visi-Perezida wa APR FC, Maj. Gen Mubaraka Muganga yavuze ko APR FC yiteguye kwakira Muhadjiri igihe abatoza bazabona hari icyo yabafasha, cyane ko asanzwe ari ku rutonde rw’abakinnyi b’iyi kipe.

Maj Gen. Mubaraka Muganga yakomeje avuga ko APR FC ari umuryango, kandi ko iki ngenzi ari ukurerera igihugu, APR FC ikaza ari iya Kabiri.

Uretse APR FC yinjiyemo mu mwaka 2016 avuye muri Mukura VS, hano mu Rwanda Muhadjiri yakiniye na Kiyovu Sports na Etincelles FC y’iwabo i Rubavu.


Muhadjiri ntakibona umwanya uhagije wo gukina mu ikipe ya Emirates Club

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Umugore wa Barafinda ngo ari gushengurwa n’uburyo ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byatumbagiye kandi n’imvura imaze kwica imyaka, abasenyewe, ihohoterwa ry’umugabo we n’ibindi byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo