Mugiraneza ’Migi’ ntazongera gukinira ikipe y’igihugu Amavubi

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka “Migi” ukinira ikipe ya Kinondoni Municipal Council Football Club [KMC FC] yo muri Tanzania yatangaje ko nta mukino azongera gukinira ikipe y’igihugu ’Amavubi’ nyuma y’imyaka ayikinira.

Uyu mugabo ufite ubuhanga mu gukina hagati mu kibuga, nyuma y’imyaka isaga icumi akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, yamaze gutangaza ko yamaze gufata umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba avuga ko nta mukino n’umwe azongera kuyikinira.

Migi yavugiye ibi mu kiganiro yagiranye na Radio Flash kuri uyu wa Kane, aho yatangaje ko nyuma yo gufata umwanya uhagije akabitekerezaho, atazongera gukinira Amavubi ahubwo azakomeza gukinira amakpe asanzwe.

Yagize “Bitarenze mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ndasezera, nta yindi match nteganya gukinira Amavubi, ku bwanjye umwanzuro namaze kuwufata, ibyo nari mfite narabitanze, aho kugira ngo uzavemo nabi izina ryawe uryishe wasezera bagikugunze, hari ibintubitari byiza mba mbonamo, si ikintu nahubukiye”.

Mugiraneza Jean Baptiste ubu ukina mu ikipe ya KMC muri Tanzania, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu mu mwaka wa 2006, akaba yarakiniye ibyiciro bitandukanye birimo ikipe y’abatarengeje imyaka 20, 23 ndetse n’Amavubi makuru.

Mugiraneza ’Migi’ avuze ko atazongera gukinira Amavubi ku myaka ye 29 y’amavuko kuko yavutse ku wa 17 Gashyantare 1991. Ikipe aheruka gukinamo yo mu Rwanda ni APR FC yakiniraga hagati.


Migi yasezerewe muri APR FC yari abereye Kapiteni hamwe na bagenzi be muri Kamena umwaka ushize wa 2019 bashinjwa umusaruro muke mu kibuga

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo