Mugheni na Ndizeye bagarutse  mu myitozo ya Rayon Sports yitegura Bugesera FC-Amafoto

Mugheni Fabrice na Ndizeye Samuel bagarutse mu myitozo ya Rayon Sports iri kwitegura Bugesera FC ku munsi wa 4 wa shampiyona ni nyuma y’ iminsi bari bamaze baravunitse , gusa kuri ubu bamaze gusanga abandi mu myitozo yo kuri uyu wa kane mu gitondo.

Aba bombi bagiriye imvune mu gihe gitandukanye ubwo Rayon Sports yari mu mwiherero mu Karere ka Ngoma mu kwezi gushize yitegura Shampiyona.

Tariki 29 Nzeri 2019 ubwo Rayon Sports yagarukaga i Kigali, Ndizeye Samuel na Mugheni Fabrice bahise bahabwa ikiruhuko n’abatoza ngo babanze bakire neza imvune zabo. Kuva icyo gihe bombi ntanumwe wigeze yitabazwa mu mikino 3 ya Shampiyona imaze gukinwa ndetse n’uw’igikombe cya Super Cup 2019 cyegukanywe na AS Kigali.

Mu cyumweru gishize nibwo Mugheni Fabrice yari yagarutse mu kibuga ariko Ndizeye Samuel we yari atarakira kuko imyitozo ye ya mbere yayikoze kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2019.

Aba bombi baragaragaza ko bamaze gukira neza ndetse bagiriwe icyizere n’abatoza bakina umukino wa Bugesera FC wamaze gushyirwa ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (zo ku wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019) n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ku busabe bwa Rayon Sports izakira uyu mukino. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sports ikomeje imyitozo itarimo abakinnyi 6 bari mu ikipe y’igihugu yitegura umukino wo gushaka itike ya CHAN u Rwanda rugomba gukina na Ethiopia. Abari mu ikipe y’igihugu ni Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Rutanga Eric, Iradukunda Eric bita Radu, Amran Nshimiyimana na Iranzi Jean Claude.

Ikipe ya Rayon Sports kuri ubu iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona aho imaze gutsinda imikino 2, ikanganya umukino 1, byumvikane ko ifite amanota 7.

JPEG - 294 kb
Ndizeye Samuel yongeye kugaruka mu myitoza nyuma y’ igihe kinini yari amaze yaravunitse

JPEG - 281.2 kb
Djamal Mwiseneza umutoza wongerera imbaraga abakinnyi

JPEG - 294 kb
Ndizeye Samuel yongeye kugaruka mu myitoza nyuma y’ igihe kinini yari amaze yaravunitse

JPEG - 113.6 kb
Umutoza mukura Martinez n’ umwungiriza we Alain Kirasa

Photo: RENZAHO Christophe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo