Mu rukundo mpagaze neza-Queen Cha ahishura ko ari mu munyenga w’urukundo

Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umwe rukumbi’, ‘Windekura’ n’izindi, yirekuye ahishura ko muri iyi minsi ari mu buryohe bw’urukundo n’umusore avuga ko igihe kitaragera kuba yamutangaza.

Uyu muhanzikazi muri iyi minsi urimo kuririmba indirmbo z’urukundo cyane, nka ’Winner’, ’Twongere’ n’izindi, avuga ko ubu aryohewe na we n’urukundo.

Mu kiganiro na XY Rwanda, yavuze ko ubu ahagaze neza mu rukundo afite umukunzi ariko ibyo kubana batarabitekereza.

Yagize ati "Mu rukundo mpagaze neza, mpagaze neza nta kibazo, nta fiance izi mpeta ni izo niguriye, ni umukunzi wanjye tumeze neza ibya fiance ntibiraza."

Queen Cha wagiye unavugwa mu rukundo na Bad Rama, umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya The Mane uyu muhanzi akoreramo, yahakanye aya makuru avuga ko adakundana na we.

Muri Werurwe umwaka ushize nibwo Queen Cha yeruye avuga ko yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka itandatu bakundana agahita ngo yishakira undi mukobwa.

Kuva ubwo uyu muhanzikazi yari atarerura neza ngo avuge niba yaba yarasubiye mu rukundo nubwo mbere higeze kunugwanugwa umusore w’ibigango wagaragaye ari kuririmba imwe mu ndirimbo ye ’Ishusho y’urukundo’, icyo gihe abamukurikirana bagakeka ko yaba ariwe yasimbuje Dj Cox bakundanaga.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo