Mu Rwanda nta mukino n’umwe wemewe mbere ya Nzeri 2020

Mu minsi mike ishize FERWAFA yari yamenyesheje CAF n’abanyamuryango ba yo ko hazafatwa umwanzuro w’uko shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020 izasozwa mu mpera z’uku kwezi, none amakuru mashya ahari yo kuri uyu wa Gatatu aravuga ko nta bikorwa by’imikino bizongera kubaho mu Rwanda mbere ya Nzeri 2020.

Ibi ni bimwe mu byavuye mu nama yahuje Minisiteri ya Siporo n’abayabozi b’amafederasiyo mu mikino itandukanye mu Rwanda tariki ya 5 Gicurasi 2020, bakaba baremeranyijwe ko nta gikorwa cya siporo kizakorwa mbere ya Nzeri 2020, ni mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyoreo cya COVID-19.

Ibi bivuze ko igikombe cy’Amahoro ndetse na shampiyona mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2019-2020 imikino yari isigaye itazaba igiye gushyirwaho akadomo kimwe no mu y’indi mikino yose.

FERWAFA n’ubundi yari yamenyesheje CAF n’abanyamuryango ba yo ko izafata umwanzuro ku kizaba kuri shampiyona igendeye kuri gahunda leta izashyiraho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ibi bivuze iki kuri shampiyona y’u Rwanda saison ya 2019-2020?

Bivuze ko ibisubizo bijyanye no gusoza shampiyona ari bibiri gusa aho kuba bitatu nk’uko byari bimeze. Hari ugusesa shampiyona igikombe ntigitangwe, cyangwa se igikombe kikaba cyahabwa ikipe ya mbere ku rutonde kugeza uyu munsi.

Gusa kandi byose bikaba bizava mu bitekerezo bizatangwa n’abanyamuryango ba FERWAFA mu nama izabahuza muri iki cyumweru nk’uko FERWAFA yabibamenyesheje.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yahagaze tariki ya 14 Werurwe 2020, amakipe amwe yari amaze gukina imikino 23 andi 24, APR FC ni yo yari iyoboye urutonde n’amanota 57, Rayon Sports 51.


Shampiyona mu Rwanda zashyizweho akadomo ndetse imikino yose izongera gusubukurwa muri Nzeri 2020


Uyu ni Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo