MissRWANDA 2019: Ibizagenderwaho mu gutoranya Nyampinga byashyizwe ahabona

Irushanwa rya MissRwanda rigiye kugaruka nyuma yuko ku wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2018 hatangajwe ibisabwa ku bakobwa bifuza guhatanira iri kamba, kwiyandikisha bizatangira kuwa Gatanu tariki ya 23 Ugushyingo 2018.

Rwanda Inspirational Back Up itegura iri rushanwa ry’ubwiza yatangaje ibisabwa ku mukobwa wese wifuza gufata ikamba ubu rifitwe na Iradukunda Liliane.

Ni ku nshuro ya munani iri rushanwa rigiye kuba, nk’ibisanzwe ngo Nyampinga w’u Rwanda kumutoranya bizashingira cyane ku mukobwa ufite Ubwenge, Umuco n’Ubwiza.

Dore ibisabwa ku bakobwa bifuza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019:

1 . Kuba ari Umunyarwanda

2 . Kuba ari hagati y’ imyaka 18 na 24

3 . Kuba yararangije amashuri nibura yisumbuye

4 . Kuba azi kuvuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi byibuze Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswahili

5 . Kuba Atari munsi y’ uburebure bwa metero 1.70

6 . Kuba umubiri we uri kukigereranyo cy’ uburemere (BMI) hagati ya 18.5 na 24.9

7 . Kuba atarabyaye

8 . Kuba mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka mugihe yatowe

9 . Kudakora ubukwe mugihe acyambaye ikamba

10 . Guserukira u Rwanda aho akenewe hose

11 . Gukurikiza amategeko n’ amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda

Kwiyandikisha ku bakobwa babyifuza bizatangira kuwa Gatanu w’iki cyumweru.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo