Miss Uganda yafatiye ibihano bikakaye Zari wahohoteye Fabiola

Mu mwaka ushize wa 2019, Miss Uganda yari yafashe icyemezo cyo guhagarika Zari Hassan mu bikorwa byo gutora Miss, nyuma y’akaduruvayo yateje ubwo icyo gihe hatorwaga umukobwa uhagarariye abandi muri Uganda.

Icyo gihe Zari yagaragaje imyitwarire idahwitse akubita uwitwa Anita Fabiola impapuro mu maso avuga ko amwise izina adashaka, icyo gihe ngo yari amwise (Mama) bitera Zari uburakari bwinshi.

N’ubwo icyo gihe bitahise bitangazwa ku mugaragaro ko uyu mubyeyi w’abana batanu wanahoze ari umugore wa Diamond Platnumz ko yaba yirukanwe burundu muri ibyo bikorwa, umwe mu bayobozi bategura Miss Uganda Brenda Nannyonjo yabwiye abantu ko bagomba gutegereza umwanzuro wabyo mu gihe kirimbere.

Icyo gihe mu magambo make yagize ati « Mutegereze umwaka utaha muzareba niba azaba ari mu bategura Miss Uganda ».

Brenda Nannyonjo yakomeje avuga ko bashimiye Fabiola kuba yarashoboye kwicisha bugufi ku ntambara Zari yari yateje bigatuma irangira bitagiye kure kuko Fabiola iyo aza kuba nawe ari umuntu uticisha bugufi ibirori byari guhinduka intambara.

Brenda Nannyonjo aganira ‘imwe muri Television zo muri Uganda, yemeje amakuru y’uko Zari Hassan yasezerewe burundu mu bategura Miss Uganda bitewe n’uko y’igaragaje nk’intangarugero mu mico mibi no guha Agaciro gake mugenzi we bari bafatanyije icyo gikorwa.

Brenda yavuze ko umwanzuro wafashwe utakiri ibanga ahubwo ko igikurikiyeho ari uko agomba gusimbuzwa n’undi uzi Agaciro k’ibyo akora.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’iperereza ryakozwe, ku cyateje ikibazo hagati ya Zari na Anita Fabiola wari uyoboye ibirori basanga ari Zari watangije intambara ubwo Zari yagombaga gusoma amazina ya ba Miss 3 bagombaga gusigara muri batanu bari basigaye kugirango hatorwe Miss ariko Zari aho gusoma amazina bari bamuzaniye ibahasha atangira kuyiha Fabiola ayimusunika amubwira ko we ari Bosslady Fabiola ariwe ukwiye gusoma amazina.

Icyarakaje abategura ibirori bya Miss Uganda ni uko uyu muhango wari witabiriwe n’utegura Miss World ndetse n’uwegukanye Miss World akaba yari yitabiriye uwo muhango bityo Zari akaba yaratumye babona ko umuhango wateguwe nabi bigahesha isura mbi igikorwa cya Miss Uganda bityo ikaba ariyo mpamvu bahisemo kumuhana bakamuhagarika mu gutegura Miss Uganda ikaba yari inshuro ya 2 Zari ari mu bategura Miss Uganda.

Ubusanzwe Zari ni umuntu udakunda umwita ko ashaje kandi akunda ibyubahiro cyane kubera ko afite amafaranga menshi ashaka kwerekana ko akomeye bityo Anita Fabiola akaba yaramwise Mama ashaka kugaragaza ko Zari ashaje afite abana bakuru kandi Anita Fabiola akiri umukobwa muto.


Zari wambaye umutuku na Fabiola yahohoteye

Kizito Mihigo yari yarabwiye Ingabire Victoire imigambi ye, yatubwiye ikimuri ku mutima muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo