Miss Rwanda ntivugwaho rumwe, hari n’ababona ntacyo imaze!

Irushanwa ryo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda rimenyerewe nka ‘Miss Rwanda’ rimaze igihe kitari gito ritangiye mu Rwanda kandi rimaze gutera imbere mu buryo bugaragara.
Ni irushanwa ritangira hiyamamaza abakobwa beza kandi bafite ubuhanga baturuka muri buri ntara uko ari enye zigize igihugu cyacu ndetse n’umujyi wa Kigali.

Umubavu.com wasesenguye ibivugwa kuri iri rushanwa n’abantu b’ingeri zose bo mu bice bitandukanye byose by’igihugu maze uganira n’abantu batandukanye mu kumva ibyiyumviro byabo kuri Miss Rwanda.

Pasteur Antoine Rutayisire wo mu Itorero rya Angilikani mu Rwanda asanga abategura ririya rushanwa bameze nk’abana bakina.

Yahamije ko nta mubyeyi ushobora kubyara umukobwa maze agene uko agomba kumera kandi ko biriya biri gutuma abana bo mu muryango nyarwanda bararuka bambara imyenda idakwiye kubera ko babibonye kuri bene wabo.

Yakomeje ahamya ko hari abagira amakenga ko hashobora kugaragaramo ya ruswa Leta y’u Rwanda ikomeje guhangana nayo cyane cyane ya ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo abo bakobwa batambuke. Kuri we bona iryo rushanwa ntacyo rimaze.

Mufuti w’u Rwanda muri iki gihe na we ahamya ko iryo rushanwa ntacyo rimaze kuko ntacyo rigezaho igihugu mu iterambere ahubwo ko ayo mafaranga akoreshwamo yagakoze ibindi mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko urebye ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga aho ubona abana b’abakobwa bambaye ubusa byitwa ko bambaye abana bababona bakavuga ko aribo bambaye neza, na we asanga iryo rushanwa ntacyo rimaze, kandi nta n’icyo ryafasha abanyarwanda muri rusange.

Impuguke mu bukungu zitandukanye Umubavu.com wegereye bahamije ko ririya rushanwa rifite byinshi rigeza ku gihugu muri rusange ndetse no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Impuguke zatanze urugero nkaho Nyampinga mu bikorwa akora haba harimo nko kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga, muri icyo gihe uwatoranyijwe aba abaye nka Ambasaderi w’u Rwanda mu mahanga, bityo u Rwanda rukamenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Indi mpuguke yaganiriye n’Umubavu.com yahamije ko nabwo mu mishinga Nyampinga w’u Rwanda akora harimo no guteza urubyiruko imbere mu bikorwa bitandukanye bituma narwo ruzamuka rukagira aho rugera.

Umunyamakuru yashatse kumenya icyo ubuyobozi burebana n’umuco bubivugaho burimo na Ministeri y’Umuco, maze yegera Bwana Dr Jacques Nzabonimpa umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ururimi n’Umuco maze avuga ko ntaho Minisiteri y’Umuco ndetse n’ibigo biyishamikiyeho bihurira n’itegurwa ry’iri rushanwa maze avuga ko nta n’igiceri bashyiramo ko iri rushanwa ryeguriwe abikorera bakuriwe na Banki ya CogeBanque.

Akomeza avuga ko ababyitiranya ko Leta itangamo amafaranga atari byo ahubwo ko iryo rushanwa ko ari iry’abafatanyabikorwa benshi bishyize hamwe iyo Minisiteri itarimo.

Umunyamakuru yamubajije kandi niba iri rushanwa ridashobora kuba intandaro ku rubyiruko rw’u Rwanda mu kugaragaza umuco wo kwambara imyambarire idahwitse nk’uko byagarutsweho na benshi maze avuga ko n’uwabikora ataba ari ko yatojwe.

Yagize ati "Oya, ubikora si ko aba yarabitojwe, ibyo byaba ubushake bwe, kandi kimwe nuko hari abambara nabi batarabikuye muri iryo rushanwa."

Yakomeje avuga ko kandi na Nyampinga witabira amarushanwa mpuzamahanga yahawe indangagaciro zo kutambara ubusa kuko ibyo abihagurukana i Kigali mbere yuko agenda, nta mu nyarwanda ugomba kwambara ubusa nkuko babitozwa mu myiherero babanzamo. Muzakurikirane murebe, ibyo ntawabitinyuka.

Irushanwa rya Nyampinga ry’uyu mwaka ryatangiye hatoranywa abakobwa bazaserukira intara zose z’igihugu, abo akaba aribo batorwamo Nyampinga w’igihugu ndetse n’ibisonga bye.
Reba video utasanga ahandi

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.Com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
nameless Kuya 26-12-2018

kumenyekanisha u Rwanda se nibimwe bakora bageze hanze bakambara bikini!!! Ese bagendera kubuhanga bazi umubare wabana bazi ubwenge babuze nayo kubarihira ngo bazamure impano zabo?? njye mbona ntacyo bimaz3 rwose ayo mafranga bagakwiye kuyashora mubindi bifitiye igihugu akamaro!