Miss Mwiseneza yashyikirijwe amafaranga yo kugura ya modoka yemerewe na Mimi Mirage

Mwiseneza Josiane wavugishije benshi mu irushanwa ryo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2019 (Miss Rwanda 2019) bikarangira yambitswe ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda (Miss Popularity), yamaze gushyikirizwa ya mafaranga yo kugura imodoka yari yaremerewe n’umunyamideli Mimi Mirage kuri ubu wibera i Burayi.

Aya mafaranga atatangajwe umubare Mwiseneza Josiane yayashyikirijwe mu buryo bwa Sheki (Cheque) kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Gashyantare 2019 ndetse hemezwa ko iyi modoka igomba guhita igurwa bidatinze.

Ni igikorwa cyabereye mu mu iduka ry’imyenda n’inkweto rizwi nka MIMI’z mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya MIC (Muhima Investimeny Corporation) rya Mimi Mirage wayimwemereye.

Nyuma yo kwakira igipfunyika cy’amafaranga yahawe na Mimi Mirage, Mwiseneza yavuze ko afite ibyishimo by’ikirenga atabasha gusobanura.

Mu binezaneza byinshi ati “Icyo nababwira ni uko umwenda yawumvuyemo, nyuma y’iminsi mike nzayibereka imodoka. Mfite sheki…”

Mwiseneza yavuze kandi ko atari ngombwa kuvuga umubare w’amafaranga yahawe na Mimi Mirage, ngo icy’ingenzi ni uko ahiguye umuhigo.

Yagize ati “Ndumva atari ngombwa guhita ntangaza umubare w’amafaranga nzakoresha, ariko icyo nzi cyo ni uko umwenda yawuvuyemo. Ndi hano mu rwego rwo kwakira ayo mafaranga, icyizere cyo kuyigura kirahari kuko amafaranga ndayafite hano.”

Abajijwe niba atari we wasabye Mimi Mirage kohereza amafaranga kugira ngo wenda azayakoremo umushinga kurusha kuguramo imodoka, ahakana akomeje.

Yagize ati “Ntabwo ari iyo mpamvu, icyo yemeye ni imodoka kandi yohereje amafaranga. Ahubwo wavuga uti ‘yohereje amafaranga ngo wigurire iyo ushaka, ikubereye, nziza’. Ni imodoka, nta kindi nzakoramo.”

Yongeraho ati “Ndiyumvana amarangamutima akomeye, ikindi nabwira abantu ni uko urukundo ruracyariho, abantu kenshi dushyira ibibi imbere cyane, ariko burya abantu beza baracyariho, ibi ni isomo. Mimi Mirage ibyo yiyemeje arabihiguye, nubwo bitari byoroshye ariko asoje icyo yasezeranye.”

Mu gushimira Mimi, Mwiseneza yabikoze mu ijambo rimwe ati “Ni inyangamugayo.”

Mwiseneza Josiane yavuze ko bitarenze ibyumweru bibiri azamurikira abafana be imodoka nshya agiye kujya agendamo ku bufasha bw’inshuti ye y’imena, Mimi Mirage.

Muhayimana Samuel, musaza wa Miss Mwiseneza, yabwiye Ikinyamakuru Isimbi.rw ko mushiki we mu mahitamo afite yo kugura imodoka ari Toyota ngo byaba byiza ibaye ifite irangi ry’umukara.

Mwiseneza yemerewe ibintu byinshi ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019. Mu byo yemerewe harimo inka, imodoka n’akazi kuri TV1 kuri ubu Mimi Mirage akaba abaye uwa mbere mu guhigura ibyo yemereye Mwiseneza Josiane.

PNG - 909.4 kb
Mu gushyikirizwa Sheki y’amafaranga yo kugura ya modoka yemerewe Mwiseneza yagaragaye yambaye umupira wanditseho iduka ry’imyenda n’inkweto rizwi nka MIMI’z rya Mimi Mirage wayimwemereye

PNG - 1.1 Mb
Abantu bari bahahanze amaso ngo bongere kwibonera Mwiseneza Josiane bagaragarije urukundo rudasanzwe ndetse n’ubu bigikomeje

PNG - 949.4 kb
Miss Mwiseneza Josiane yashyikirijwe amafaranga yo kugura ya modoka yemerewe ari kumwe na musaza we wari wamuherekeje
PNG - 942 kb
Akanyamuneza kari kose ubwo Mwiseneza yari amaze guhabwa amafaranga yo kugura imodoka ngo burya yikundira Toyota y’umukara
PNG - 690.5 kb
Akanyamuneza kari kose kuri Mwiseneza

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
nkundumukiza adrien Kuya 14-02-2019

kbsa Mimi azigushyira mugaciro kdi numuntu wumugabo ushyira mubikorwa ibyo yiyemeje Mimi nagomeze azamure azamure ibendera turamushyigikiye kbsa yabaga abantu Bose barinkawe iyisi yaba paradizo.

fofo Kuya 5-02-2019

Mimi Mirage,uri indashyikirwa,uri inyangamugayo koko!Imana Isubize aho wakuye!
Mureke twese tujye duhahira mu iduka rya MIMI’z!

Militone bosco Kuya 5-02-2019

Mimi miragi nukuri aho mukuye imana yarangije gukuba kabiri imigisha myishi iturutse ku wabahaye nukuri ntacyo dupfana na mwiseneza gusa ni mushiki wacu Sure akaba na murumuna wanyu mwaramunshyigicyiye turagunshyigikira kugera nanubu tucyimunshyigikiye amahirwe meza kubyo muteganya kubyo mukora imigisha myishi Mimi miragi nukuri kuba umugabo cyangwa intwari sukuba ufite ubwantwa kuko huuhuu sinamenya uko mbivuga murenze abo bita ngo ni aba jagi kandi nabonyemo abo twakita ngo ni abagabo mwabonye ibintu bakoze mbaye mbashimiye ndi Zambia

Minani Timothy Kuya 5-02-2019

ayiherewe n Imana arayita MISS RUKUNDO MU BANTU

karangwa protais Kuya 5-02-2019

tugomba kujya tuhahahira kubwinshi kumpamvu Yuko yadukundiye jojo dushimiye Mimi cyane