Miss Mwiseneza Josiane ati

Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity 2019) muri Miss Rwanda 2019, yakuyeho urujijo yemeza ko mu gihe nta cyaba gihindutse hagati y’umwaka wa 2021-2022 yitegura gukora ubukwe n’umukunzi we.

Iyi nkuru ije nyuma y’iminsi hahwihwiswa inkuru y’ubukwe bwa Mwiseneza Josiane ariko ntihamenyekane ukuri n’igihe buteganyijwe.

Mu kiganiro yagiranye na Celebzmagazine.com, ikinyamakuru gikunze kugaruka ku makuru y’ibyamamare binyuranye n’urubyiruko rwahanze udushya, Mwiseneza Josiane yamaze amatsiko abantu kuri iyi ngingo.

Yashimangiye ko koko hagati y’umwaka wa 2021 na 2022 yitegura gukora ubukwe ariko yirinda gutangaza izina ry’uwo bazashakana gusa ngo arahari by’akarusho ameze neza.

Yagize ati "Nanjye buriya igihe cyanjye kirahari. Ni byo mfite umukunzi hatagize igihinduka hagati ya 2021 na 2022 nzakora ubukwe kandi nzabatumira".

Ni inde uzegukana Miss Mwiseneza Josiane?

Mwiseneza Josiane w’imyaka 24 y amavuko, yambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity 2019), mu kanya kamwe arerura akavuga ko akundana n’umusore ubarizwa mu mujyi wa Kigali undi mwanya akabitera utwatsi.

Mu nkuru z’urukundo kandi, Mwisenezana yaherukaga kuzivugwamo n’umusore witwa Nsabimana Evariste wamenyekanye nka Evazoo Evazoo mu muziki wiga muri Ines Ruhengeli (aho na Mwiseneza yiga ubu).

Uyu ngo bahuye akiva mu Karere ka Rubavu akimara gutsinda mu bakobwa 6 babonye itike yo guhagararira Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019.

Uyu musaza ngo yongera igitsina cy’abagabo n’icy’abagore akoresheje inkaka y’imvubu, byose ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo