Miss Muyango ukundana na Kimenyi yanyomoje iby’uko yaba atwite

Miss Muyango wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda mu 2019, yanyomoje inkuru avuga ko zamubabaje zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu binyamakuru ko atwite ndetse ageze kure umushinga w’ubukwe n’umukinnyi we Kimenyi Yves uherutse gusinyira mukeba w’ibihe byose wa Rayon Sports yarindiraga izamu ariwe Kiyovu Sports.

Miss Muyango yanyomoje aya makuru avuga ko adatwite ndetse nta n’umushinga w’ubukwe afite.

Ati “Naratunguwe, nabibonye ku mbuga nkoranyambaga mbanza kugira ngo ni bimwe byaho, nyuma natunguwe no kubibona mu bitangazamakuru nizeraga ko ari iby’umwuga.”

“Mbabwije ukuri sinakabaye mvuga ibi, ariko rwose sintwite, ubukwe bavuga sinzi aho babukuye. Iyo ukundana n’umuntu muba mwanabukora ariko barabeshye kuko igihe ntikiragera. Ibyo kuba ntwite byo ntabwo umuntu abihisha kuko bibaye aribyo byaba ari ikibazo cy’ibihe kuko amaherezo mba nzabyara ariko si byo.”

Amakuru yavugwaga kuri aba yahamyaga ko amafaranga yaguzwe Kimenyi Yves mu minsi ishize ava muri Rayon Sports yerekeza muri Kiyovu Sports ari ayo gukora ubukwe kuko umukobwa yari atwite.

Miss Muyango yavuze ko yabanje gusaba ibitangazamakuru byatangaje aya makuru kuyanyomoza binyuze aho byatangarije ariko biramutse bitagenze gutyo yakwiyambaza inzego zibishinzwe.

Ati “Nkunda guha abantu amahirwe, barambeshyeye ariko nahisemo kubasaba kunyomoza ibyo bambeshyeye, nibatabikora ndiyambaza inzego zibishinzwe kuko hari ibyo bangije mu gihe bavugaga biriya, hari ingaruka bikomeje kungiraho rero bagomba kundenganura kuko barandenganyije.”

Mu 2019 nibwo Muyango na Kimenyi bahishuye iby’urukundo rwabo ndetse kuva ubwo ku mbuga nkoranyambaga bahora basimburana mu kubwirana amagambo y’urukundo.


Miss Muyango na Kimenyi bari mu rukundo rudafunguye

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo