Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka

Ubwo Mwiseneza Josiane yiyamamazaga muri Miss Rwanda 2019, yabaye ikimenyabose kubera uburyo yaje muri iri rushanwa bwatunguye benshi.

Uyu mukobwa waje kwegukana ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019 (Miss Popularity 2019), yagize amahirwe adasanzwe ubwo yari muri iri rushanwa dore ko muri icyo gihe intero mu bantu bose no ku mbuga nkoranyambaga yari ’Mwiseneza Josiane’ w’i Rubengera mu Karere ka Karongi.

Miss Josiane yakunzwe n’abari mu gihugu no hanze kugeza ubwo umunyamidelikazi Karuranga Mirage umenyerewe ku izina rya ’Mimi Mirage’ wibera i Burayi na we akozwe ku mutima y’uyu mukobwa wari waje mu irushanwa yiviriye mu cyaro, amwemereye imodoka ibintu benshi bafashe nk’ibikino ariko bikaza kurangira asohoje ubutumwa akamwoherereza amafaranga yayiguzemo.

Ubwo yageraga i Kigali, Mimi Mirage yahise abonana bwa mbere n’uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Nubwo Mwiseneza Josiane yohererejwe amafaranga yo kugura imodoka yemerewe na Mimi Mirage, amakuru avuga ko aya mafaranga yifunzwe na musaza we Muhayimana Samuel wari usanzwe amucumbikiye. Bivugwa ko ibi byanatumye Josiane ashwana na musaza we utuye ku Ruyenzi, agahita ajya kuba kwa Nyirasenge utuye Kimihurura.

Ku wa 05 Gashyantare 2019 ni bwo Mwiseneza Josiane aherekejwe na musaza we yashyikirijwe amafaranga yo kugura imodoka yari yaremerewe na Mirage. Ni igikorwa cyabereye mu inzu y’imideli y’uyu muherwekazi”Mimi’z shop” iherereye mu mujyi rwagati(Kigali).


Muri Gashysntare 2019, Mwiseneza Josiane na musaza we mu iduka rya Mimi bamaze gushyikirizwa amafaranga

Aganira na IGIHE, Mimi Mirage aje i Kigali mu biruhuko abajijwe ku bivugwa ko amafaranga yahaye Josiane yifunzwe na musaza we, yavuze ko we ibyo yagombaga gukora yabikoze, ibindi bizakemurirwa hagati mu muryango wa Josiane.

“Kera kabaye twabonanye” ni yo magambo Mimi Mirage yakurikije ifoto imugaragaza ari kumwe na Josiane yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wo cyumeru twasoje.

Nubwo benshi mu Rwanda bashobora kuba batamuzi, Mimi Mirage usanzwe uba mu Bubiligi, ni umunyamideli ukomeye wifashishijwe mu kwamamaza imideli ya House of Dereon yashinzwe na Beyonce na Nyina.

Si ibyo gusa kuko uyu munyarwandakazi yakoranye n’izindi nzu zikomeye mu by’imideli zirimo Maza Boetiek, VCJ versace.


Kera kabaye umunyamideli Mimi Mirage yabonanye na Miss Mwiseneza Josiane yahaye amafaranga agura imodoka

Barafinda EP13 yasohotse ntigucike, Barafinda yahishuye byinshi ku bana be n’inkomoko y’amazina yabise:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo