Miss Colombe yemeje ko azitabira ’Final’ ya Miss Supranational Rwanda 2019

Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2014, Akiwacu Colombe, yemereye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko azitabira umunsi wa nyuma w’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 uzabera muri Kigali Serena Hotel.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeli 2019, Miss Akiwacu Colombe yatangaje ko azitabira ibirori bisoza Miss Supranational Rwanda 2019 biteganyijwe ku wa 08 Nzeli 2019.

Yavuze ko atewe ishema no kuba yarahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Supranational mu mwaka wa 2016 ryabereye mu gihugu cya Poland, avuga ko yabashije kwegukana umwanya wa 17 mu bakobwa 84 bari bahataniye iryo kamba.

Miss Akiwacu Colombe avuga ko yishimiye gutangaza ko azaba ari mu birori bizambikirwamo ikamba umukobwa uzegukana irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Ati “Uyu munsi mfite ibyishimo byo gutangaza ko nzaba ndi mu birori bya Miss Supranational Rwanda 2019 bizaba ku wa Gatandatu tariki 08 Nzeli 2019. Ntimuzabure.”

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 agahabwa inshingano zo guserukira u Rwanda muri Poland mu Ukuboza 2019.

Kugeza ubu hamaze gutoranywa abakobwa 15 bajya mu mwiherero (Boot camp) kuri uyu wa 03 Nzeri 2019. Batoranyijwe n’Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Sunday Justin [Umujyanama wa Miss Josiane], Mucyo Christelle [Umukozi muri Kompanyi KS Ltd], Simbi Sabrina waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational Rwanda 2012 na Danny Kwizera [Umuyobozi wa Uno Fashion].

Boot camp’ izabera La Palice Nyandungu, guhera kuya 03 Nzeri isozwe kuya 08 Nzeri. Abakobwa bose bazataha ku wa 09 Nzeli 2019.U Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80 byitabira Miss Supranational mu 2011. Uwamahoro Yvonne ni we waserukiye bwa mbere u Rwanda

Abakobwa batoranyijwe kwitabira iri rushanwa barimo: Neema Nina, Uwababyeyi Rosine, Magambo Yvette, Gihozo Alda na Umwali Sandrine [Niwe wa Mbere mu majwi], Umufite Anipha, Igiraneza Ndekwe Paulette n’amajwi , Umukundwa Clemence, Umunyana Shanitah , Umutoniwase Anastasie , Umulisa Divine , Umuhoza Karen, Uwase Aisha, Queen Peace na Umwali Bella

U Rwanda rwagiye ruhagararirwa n’abakobwa batandukanye aho mu 2012 haserutse Kubwimana Simbi, 2013 hajyayo Miss Mutesi Aurore Kayibanda, 2014 Umwali Neema Larissa, 2015 Gisa Sonia, 2016 Miss Akiwacu Colome, 2017 Ingabire Habiba, 2018 Uwase Clementine [Tina], 2019 arategerejwe.


Miss Akiwacu Colombe yemeje ko azitabira umunsi wa nyuma w’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo