Miss Balbine  yashimangiye urukundo rwe na Arsene

Miss Mutoni Balbine yashimiye umusore witwa Kwitonda Arsene bamaze igihe mu buryohe bw’urukundo aho baba mu Butaliyani yemeza ko yamuhaye ibyishimo ntagereranywa mu gihe bamaranye.

Uyu mukobwa yabaye Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu 2014 ndetse anaba igisonga cya kane cya Miss Rwanda mu mwaka wakurikiyeho wa 2015. Ni umwe mu bakobwa bitabiriye iryo rushanwa wavuzwe cyane kubera kurigarukamo mu 2016 akabura ikamba.

Muri iki gihe ari mu rukundo rw’igifute n’umusore witwa Kwitonda Arsene, bombi baba mu Butaliyani, bamaze igihe mu buryohe ndetse batemberana mu mijyi yaho ibitse amateka akomeye.

Uyu mukobwa yanditse kuri Instagram ye ashimira umukunzi we, bombi bemeza ko bari kumwe kugeza ku mpera z’ibihe, bazatandukanywa n’urupfu.
Miss Balbine yagize ati "Ibyumweru bitatu bishize byari nk’inzozi kuri njye. Biratangaje kubona nabasha kumara amezi ntari iruhande rwawe. Warankunze utuma nakura ndi umuntu ukomeye kandi mwiza kubera urukundo wanyeretse, ndagushimira cyane.

Ndiyumva nk’umunyamahirwe wa mbere ndetse n’umugore wishimye mu maboko yawe, nta wundi mwanya najyamo ngusize. Ndagukunda mukundwa Arsene kandi nzongera kukubona vuba."

Yavuze ko ibiruhuko birangiye asubiye ku kazi nubwo atahise atangaza ako ari ko asigaye akora magingo aya.

Kwitonda bakundana na we yari amaze iminsi ashyize ifoto yabo bombi kuri urwo rubuga ashimangira ko afitiye uyu mukobwa urukundo rushinze imizi, undi aramushimira.

Aba bombi bari bamaze iminsi basangiza ababakurikira amafoto y’ibihe byiza bagize bari kumwe n’inshuti zabo zitandukanye mu mijyi irimo Turin babamo, Venice n’i Roma.

Miss Mutoni Balbine yeruye ko ari mu rukundo rukomeye na Arsene mu Ugushyingo 2015. Icyo gihe hari hashize iminsi hacicikana inkuru zavugaga ko uyu mukobwa yarushinze mu ibanga na Uncle Austin hashingiwe ku mafoto y’uyu mukobwa yambaye nk’umugeni yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu 2017 nibwo byatangiye kuvugwa cyane ko Miss Mutoni Balbine yagiye kuba mu Mujyi wa Turin wo mu Butaliyani aho uyu musore asanzwe yiga muri Kaminuza yitwa Politecnico di Torino ndetse icyo gihe benshi batangira kuvuga ko babana mu nzu imwe hashingiwe ku mashusho basohoraga.

JPEG - 86.7 kb
Miss Balbine yashimangiye urukundo rwe na Arsene

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo