Minisitiri Mukabaramba nawe ashyigikiye ko Mwiseneza Josiane yaba Nyampinga w’u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alvera Mukabaramba, yagaragaje ko nawe ashyigikiye Mwiseneza Josiane umaze kwigaruriye imitima ya benshi ku mwanya wa Nyampinga w’u Rwanda mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Abinyujije kuri Twitter ye, Dr. Alvera Mukabaramba yanditse ubutumwa bugufi agira ati “Tumutore” yerekana uwo ashyigikiye mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda, nyuma y’aho uwitwa Ange Susuruka kuri urwo rubuga ashyizeho ifoto ya Mwiseneza avuga ko ari we mahitamo ye kandi amushyigikiye.

PNG - 123.1 kb
Minisitiri Mukabaramba mu bashyigikiye Mwiseneza Josiane ku mwanya wa Nyampinga w’u Rwanda


Mwiseneza uza imbere y’abandi mu kuvugwa cyane muri Miss Rwanda ni nawe uyoboye mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo y’itora ryo kuri Internet (ku mbuga nkoranyambaga). Afite ’Likes’ zibarirwa mu bihumbi 28 kuri Instagram kuri Facebook akagira izibarirwa mu bihumbi umunani.

PNG - 433.5 kb
Mwiseneza yanikiye abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda 2019


Mu bakobwa bamukurikiye Mutoni Deborah yamurushirije kuri Instagram ariko undi na we amurishiriza kuri Facebook bituma amuza imbere. Abandi bafite amajwi menshi harimo uwitwa Tuyishimire Vanessa Cyiza na Teta Fabiola.

Uyu mukobwa wiyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba yatangiye kuvugwa cyane agikandagira ahabereye ijonjora ry’ibanze aje n’amaguru kubera ikibazo cy’amikoro ndetse yahavuye yamaze kumenyekana kurusha bagenzi be ku buryo byatumye benshi bamuha amahirwe yo kuba Nyampinga wa Rubanda cyangwa ukunzwe cyane(Miss Popularity).

Mwiseneza ushyigikiwe n’abarimo Minisitiri Mukabaramba yavuzweho cyane mu itangazamakuru bishingiye ku rugendo rw’ibilometero birenga icumi yakoze n’amaguru ajya kwiyamamaza ndetse akahagera afite igikomere ku ino yatsitaye, benshi batungurwa n’uwo muhate udasanzwe yagize no kwitinyuka byabera icyitegererezo abandi bakobwa bo mu cyaro muri iri rushanwa ubusanzwe wasangaga rirangwamo abasirimutse gusa.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Mutarama 2019, nibwo hatorwa abakomeza ndetse hamenyekane abava mu irushanwa mu gikorwa cy’ijonjora rusange kiza kubera muri Expo Grounds i Gikondo. Ibi birori biratangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

PNG - 836.8 kb
Ku mbuga nkoranyambaga n’aho abantu bateraniye intero ni Mwiseneza Josiane Miss Rwanda 2019

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
J damour Niyomugabo Kuya 8-01-2019

Yego

SIBOMANA David Kuya 6-01-2019

erega ntahantu habaho Imana itakura umuntu rwose byababyiza uyu mwana abaye nyampinga natwe mucyaro twakwitinyuka rwose turamushyigikiye

SIBOMANA David Kuya 6-01-2019

erega ntahantu habaho Imana itakura umuntu rwose byababyiza uyu mwana abaye nyampinga natwe mucyaro twakwitinyuka rwose turamushyigikiye

Nsengiyeze Sylvestre Kuya 6-01-2019

Mwiseneza Josian birakwiye ko Abanyampinga w,Urwanda afite indoto nziza yokurwanya imirire mibi aharanira ko tugira abana bafite ubuzima bwiza hamwe nababyeyi bababyara muri we Harimo Kora Ndebe iruta vuga numve Imana imushyigikire rwose .Ukuboko k,Uwiteka kugendane nawe.Shalom

Nsengiyeze Sylvestre Kuya 6-01-2019

Mwiseneza Josian birakwiye ko Abanyampinga w,Urwanda afite indoto nziza yokurwanya imirire mibi aharanira ko tugira abana bafite ubuzima bwiza hamwe nababyeyi bababyara muri we Harimo Kora Ndebe iruta vuga numve Imana imushyigikire rwose .Ukuboko k,Uwiteka kugendane nawe.Shalom

Haguma Gerald Kuya 5-01-2019

Andika Igitekerezo Hanno Kanshake ibitekerezo byiza kuvu mumutima wanje bivuga kuri nyampinga Wu,rwanda

Ntwari irdepfonse Kuya 5-01-2019

Nukuri ukotubibona nyampinga yaba mwiseneza joziyane ntawundi arabikwiye cyane

Habineza Kuya 5-01-2019

Andika Igitekerezo Hanno Iriya Nyogosho Koko Ibereye Unwari W’urwanda?