Mikel Arteta utoza Arsenal yanduye Coronavirus

Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta bamusanzemo Coronavirus ndetse umukino wari guhuza iyi kipe na Brighton ku wa Gatandatu uhita usubikwa.

Ikipe ya Arsenal yari imaze iminsi ifunze ikibuga cyayo cy’imyitozo, ubu abakozi b’iyi kipe bose bahuye n’uyu mutoza bagomba kwishyira mu kato.

Uyu munsi ku wa Gatanu, Premier League irakora inama y’igitaraganya n’amakipe mu kureba igikurikiraho ku mikino iri imbere.

Arteta w’imyaka 37, yagize ati "Ibi ni ibintu bibabaje cyane. Narisuzumishije ubwo numvaga ntamerewe neza. Nzasubira ku kazi nimbyemererwa".

Abantu benshi mu ikipe ya Arsenal bagomba kwishyira mu kato, harimo ndetse n’abagize ikipe ya mbere.

BBC ivuga ko hari amakuru avuga ko amakipe yose hamwe 20 ya Premier League ashaka gufata umwanzuro yemeranyijweho, ushoboka ukaba ari ugusubika imikino yose yo muri iyi Weekend.

Umukino wari guhuza Manchester City na Arsenal ku wa Gatatu warasubitswe nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi ba Arsenal bahuye na nyiri ikipe ya Olympiakos baje gusanga yaranduye iyi virus.

Umukinnyi Benjamin Mendy wa Manchester City na we ubu nawe yishyize mu kato nyuma y’uko umuntu wo mu muryango we ari mu bitaro afite ibimenyetso by’iyi ndwara.

Abakinnyi batatu ba Leicester City nabo bishyize mu kato nyuma y’uko bagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.

Umukino wa UEFA champions league wari guhuza Manchester City na Real Madrid ku wa Kabiri utaha ubu nawo wahagaritswe.

Ejo ku wa Kane, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yatangaje ko Guverinoma y’u Bwongereza iri kureba uko ishobora guhagarika ibikorwa byose by’imikino.

Mukamasabo Emeritha aratabaza Perezida Kagame ku bikoresho bye byashangukiye muri Kontineri kuva mu 2015 ubwo byafatirwaga n’Umurenge wa Masaka asohorwa mu nzu ye ku ngufu:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo