Meya wa Rutsiro yakoze ubukwe bw’agatangaza-Amafoto

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, Ayinkamiye Emérence yakoze ubukwe budasanzwe nyuma yo kwemera kubana akaramata n’umukunzi we Nsengimana Fabrice imbere y’Imana n’abantu.

Ku wa 12 Nzeri 2020, nibwo aba bombi basezeraniye imbere y’Imana muri Kiliziya ya Saint Famille iri mu Mujyi wa Kigali, ari na ho urugo rwabo ruri.

Meya Ayinkamiye n’umugabo webyasezeranye imbere y’amategeko ku wa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri 2020.

Nsengimana Fabrice yateye ivi asaba Ayinkamiye ko yamubera umufasha undi arabyemera bahita bajya gusezerana mu Murenge.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ndetse Meya Habyarimana Gilbert ni we wasezeranyije aba bombi.

Ibirori bya Meya Ayinkamiye byabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Human Rights Watch iravuga ko "Paul Rusesabagina yashimuswe ku ngufu", uwunganira Sankara ntahuza na we ku byo gutegereza urubanza rwa Rusesabagina kuko ngo byabasubiza inyuma:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo