Messi yatukishije abakinnyi ba Real Madrid bose

Icyamamare muri Ruhago Lionel Messi yatumye abakinnyi ba Real Madrid bibasirirwa mu mpande zitandukanye ndetse n’ibinyamakuru yewe no ku mbuga nkoranyambaga kubera ko uruhare amaze kugira mu bitego by’ikipe ye ya FC Barcelona muri Shampiyona ya Espagne ‘La Liga’ uyu mwaka ruruta kure urw’abakinnyi ba Real Madrid bose ubateranyije hamwe.

Uku gutukwa no kwibasirwa bikomeye ku bakinnyi bose ba Real Madrid bije nyuma yuko hasohotse ifoto igaragaza ko Lionel Messi wenyine amaze kugira uruhare mu bitego 26 byose biruta umubare w’ibitego abakinnyi ba Real Madrid bose bamaze gutsinda muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

PNG - 998.6 kb
Abakinnyi ba Real Madrid bibasiwe cyane mu binyamakuru kubera Messi wenyine arusha ikipe yabo yose kugira uruhare mu bitego byinshi muri La Liga


Messi amaze gutsinda ibitego 16 muri La Liga ndetse yatanze imipira ivamo ibitego 10 mu gihe abakinnyi ba Real Madrid bose bamaze kugira uruhare mu bitego 24 gusa muri uyu mwaka wa Shampiyona.

Abakunzi ba ruhago biriwe bibasira Real Madrid n’umuherwe wayo Florentino Perez warekuye Cristiano Ronaldo kandi we wenyine yarahanganaga na Messi ariko kuri ubu uyu munya Argentina ararusha ikipe yose ya Real Madrid umusaruro.

PNG - 822.9 kb
Messi wari usanzwe ahangana na Cristiano wigendeye muri Juventus ubu aravuna umuheha akiyongeza undi


Messi yagize uruhere mu bitego 24 bya FC Barcelona ndetse mu mpera z’icyumweru gishize yafashije iyi kipe gutsinda Getafe ibitego 2-1, mu gihe Real Madrid yaraye itsindiwe mu rugo na Real Sociedad ibitego 2-0.

Ibitego bikomeje kurumba mu ikipe ya Real Madrid ndetse abafana bayo benshi ntibitabiriye umukino wa nimugoroba, ibintu byatumye umutoza Solari ajya ku gitutu gikomeye.

Messi na Suarez bararusha ibitego byinshi abakinnyi bose ba Real Madrid muri La Liga, kuko kugeza ubu bafite ibitego 28 bombi mu gihe Real Madrid ifite 26 yose.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo