Messi na we yinjiye mu nkundura yo kugarura Neymar Jr muri Barcelona

Amaze kubona ko ubuyobozi bwa Barcelona bwonyine butashobora kurwana inkundura yo kugarura kabuhariwe Neymar Jr ushakwa bikomeye na mukeba w’ibihe byose ariwe Real Madrid, Rutahizamu w’iyi kipe y’i Catalogna Lionel Messi na we yinjiye muri iyi nkundura ngo afashe ikipe ye kumwisubiza.

Amakuru yandikwa n’ibinyamakuru bitandukanye by’i Burayi aravuga ko Lionel Messi akomeje guhamagara uyu musore amusaba kwima amatwi mukeba Real Madrid akigarukira mu rugo I Barcelona.

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Espagne byatangaje ko Lionel messi amaze iminsi myinshi ahamagara Neymar Jr buri gihe amusaba ko yagaruka muri FC Barcelona yamwubakiye izina I Burayi nyuma yop kumukura muri Santos.

Nyuma yo kumenya ko Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez yiyemeje kugura Neymar Jr nyuma yo kunanirwa kuzana Paul Pogba, kabuhariwe Lionel Messi yahamagaye uyu munya Brazil amubwira ko bakeneye ko yagaruka muri FC Barcelona bakongera gukora inyabutatu ikomeye yamamaye cyane yiswe “MSN”.

Fc Barcelona yongeye kubwira PSG ko ishaka kubaha Miliyoni 93 z’amapawundi ikongeraho abakinnyi babiri barimo Coutinho na Ivan Rakitic kugira ngo ibahe uyu munya Brazil.

Ikinyamakuru Marca cyavuze ko Messi atagisinzira, asigaye ahamagara Neymar Jr amanywa nijoro kugira ngo agaruke amufashe kwegukana UEFA Champions League.

Ikipe ya PSG ntiyifuza kugurisha Neymar Jr mu ikipe ya FC Barcelona ahubwo itegereje ko Real Madrid yaza ikamutwara nubwo we atayishaka.

Twabibutsa ko kuri uyu wa Kabiri hari inama yahuje bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Barcelona n’iya PSG ariko bikarangira impande zombi nta mwanzuro ufatika bagezeho.


Messi ntagihwema guhamagara Neymar Jr, arifuza ko yagaruka muri FC Barcelona dore ko bahagiranye ibihe byiza

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo