Messi na Cristiano bisanze mu itsinda rimwe rya UEFA CL 2020/2021

Lionel Messi wa FC Barcelona na Cristiano Ronaldo ukinira Juventus bahuriye mu itsinda G rya UEFA Champions League ya 2020/2021 mu gihe Manchester United na yo yisanze mu itsinda rimwe na PSG yo mu Bufaransa.

Tombola y’amatsinda ya UEFA Champions League 2020/2021 yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukwakira 2020 aho amakipe yose afite itiki y’iyi mikino yamenye amatsinda aherereyemo n’amakipe bazesurana.

Uretse iyi tombola isize Messi na Cristiano bayoboye ruhago mu myaka isaga 10 bisanze mu itsinda rimwe, Roberto Lewandowski wa Bayern Munich watwaye ibikombe byose iyi kipe yahataniye ndetse akanatsinda ibitego 15 muri Champions League, yatowe nk’umukinnyi w’umwaka ku mugabane w’u Burayi, anaba rutahizamu w’umwaka.

Mu bagore, umukinnyi w’umwaka yabaye Pernille Harder wa Wolfsburg mu gihe umutoza w’umwaka yabaye Jean-Luc Vasseur (Lyon)

Umukinnyi wo hagati mwiza yabaye Kevin de Bruyne, Umunyezamu mwiza aba Manuel Neuer,myugariro mwiza aba Joshua Kimmich.

Umutoza w’umwaka mu bagabo yabaye Hans Dieter Flick wa Bayern Munichen.

Tombola yose y’uko amakipe azahura n’amatsinda yose:

HITIMANA Apollinaire yabuze umurenganura ku ifoto yemeza ko ari iye iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi nk’Interahamwe ruharwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo