Messi, Cristiano na Virgil van Dijk bategereje uwegukana igihembo cya UEFA uyu munsi

Kuri uyu wa kane Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) iratangaza ku mugaragaro umukinnyi wahize abandi ku mugabane w’u Burayi muri uyu mwaka.

Aba basore batatu nibo bagomba gutoranywamo uhiga abandi i Burayi
Myugariro wa Liverpool Virgil van Dijk, Umuholandi w’imyaka 28, rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo, umunyaportugal w’imyaka 34, ndetse na rutahizamu Lionel Messi wa Barcelone, Umunya-Argentine w’imyaka 32, ni bo bari guhatanira icyo gihembo.

Mu mwaka ushize, Luka Modric wa Real Madrid ni we wacyegukanye, asoza igihe cyari gishize Ronaldo na Messi ari bo basimburanwa mu gutwara icyo gihembo.

Kuri iyi nshuro, Van Dijk araba yizeye ko ashobora gutuma abo bombi, Cristiano na Messi bashobora kuviramo aho na nonE nyuma y’umwaka mwiza w’imikino yagiriye muri Liverpool yegukanye igikombe cya Champions.

Kuva iki gihembo cya UEFA cyatangira mu mwaka wa 2011, Christiano amaze kucyegukana inshuro eshatu (2014, 2016, 2017), mu gihe Messi we yagitsindiye inshuro ebyiri (2011 na 2015).

Bombi bari mu bagihatanira uyu mwaka nyuma yo kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino.

Cristiano yafashije Juventus gutwara igikombe cya shampiyona ya Serie A mu gihe Lionel Messi we yafashije Barcelone ye kwegukana igikombe cya shampiyona ya La Liga.


Aba basore batatu nibo bagomba gutoranywamo uhiga abandi i Burayi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo