Masudi Djuma aranugwanugwa kuba ari we wasimbuye Robertinho muri Rayon Sports

Nyuma yuko umutoza Robertinho asezeye kuri Rayon Sports, biranugwanugwa ko umurundi Irambona Masudi Djuma ari we wongeye kugirirwa icyizere cyo gutoza iyi kipe.

Ku munsi w’ejo ni joro ni bwo uwari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Robertinho yasezeye ku buyobozi bw’iyi kipe abamenyesha ko batagikomezanyije.

Amakuru avuga ko ikibazo nyamakuru ari uko atumvikanye n’iyi kipe ku ngingo yo kongera amasezerano, aho bari bamaze kumvikana byose ariko kuba bakicara ngo asinye ku masezerano bumvikanye byagoranye.

Amakuru avuga ko iyi ikipe yahise itangira ibiganiro na Masudi Djuma kugira ngo agaruke muri iyi kipe ayitoze dore ko ubwo ayiherukamo yayivuyemo ayihesheje igikombe.

Ikinyamakuru Isimbi kivuga ko gifite amakuru gikesha umwe mu bantu ba hafi mu buyobozi bw’iyi kipe, avuga ko uyu munsi habayeho ibiganiro hagati y’ikipe ya Rayon Sports na Masudi Djuma ngo abe yasimbura Robertinho.

Ibi biganiro byahuje Masudi Djuma na perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate ngo byarangiye impande zombi zumvikanye ko azatoza iyi kipe mu gihe cy’amezi 6, uyu munsi cyangwa ejo araza guhita yerekanwa nk’umutoza wa Rayon Sports.

Biteganyijwe ko azatangira akazi ku munsi wo kuwa Gatanu, ni nyuma y’umukino wa gishuti uzahuza Rayon Sports na AS Kigali ku munsi w’ejo i Remera kuri Stade Amahoro.

Uretse Masudi Djuma, byavugwaga ko kandi iyi kipe yaba yaranegereye Mashami Vincent, gusa ngo we yari amahitamo ya kabiri, uwatekerejwe bwa mbere ni Masudi.

Masudi Djuma agarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 2 ayivuyemo, yatandukanye nayo muri 2017 nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona cya 2016-2017, akaba kandi yari yanayihesheje icy’Amahoro cya 2016.


Masudi Djuma aranugwanugwa kuba ari we wagizwe umusimbura wa Robertinho muri Rayon Sports dore ko ubwo ayiherukamo bagiranye ibihe byiza

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo