Umutoza Mashami yahamagaye 27 barimo Kagere na Jacque bitegura Tanzania

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 27 bagomba kwitegura umukino wa gishuti bagomba gukina na Taifa Stars, ikipe yigihugu ya Tanzania kuri uyu wa Mbere.

Ni ikipe yagaragayemo abakinnyi 7 bashyashya ugereranyije na bari bakinnye umukino uheruka na Ethiopia. Muri abo harimo Byiringiro Lague, Kalisa Rachid, Iyabivuze Osee na Nshuti Savio Domique, Herve Rugwiro na Jimmy Mbaraga.

JPEG - 154.1 kb
Jimmy Mbaraga yongeye kugaruka mu mavubi

Iyi kipe kandi yagaragayemo ba rutahizamu 2 Kagere Meddie ukina Simba SC yo muri Tanzania ndetse na Jacque Tuyisenge ukinira Petro Atletico de Luanda yo muri Angola, nyamara mu iki cyumweru ishirahamwe ry’umupira w’amaguru ryari ryatangaje ko nta bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bazahamagarwa aho Umunyamabanga wa Ferwafa, Regis Uwayezu yari yatangaje ko umutoza ari we wifuje gukoresha ikipe ya CHAN kugira ngo ategure umukino wo kwishyura wa Ethiopie, aho ikipe izahita ikomerezaho umwiherero yitegura umukino wa tariki 19 Ukwakira.

Ku mpamvu Kagere Meddie na Jacque Tuyisenge bahamagawe, Mashami Vincent utoza ikpe y’igihugu yagize ati “Ushobora kuvuga ngo ndakoresha ikipe ya CHAN cyangwa ikipe A. Byose ureba icyo ushaka kurusha ikindi. Natwe ni yo mpamvu twahamagaye abakinnyi babiri aho guhamagara benshi.

Twarebye aho dufite ikibazo aba ari ho dushyira imbaraga bityo duhamagara aba bombi cyane ko banakina hafi bitazagorana mu ngendo zabo. Ni umukino wa gicuti ariko nta mukino wa gicuti uhuza ibihugu, tuzagenda dushaka intsinzi kuko ni n’amatariki FIFA iteganyiriza imikino nk’iyi”.

Uyu mukino wa gicuti uzaba kuri uyu wa Mbere ku i saa 18H00 za hano mu Rwanda, akaba ari umukino wo kwitegura imikino yo kwishyura ya CHAN ku mpande zombi, ndetse no kwitegura hakiri kare imikino y’amajonjora yo gushaka tike y’Igikombe cya Africa.

U Rwanda ruzakina n’ikipe ya Ethiopia i Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha, mu gihe Tanzania izaba iri Khartoom muri Sudan ishaka uko yakwishyura igitego 1-0 yatsindiwe muri Tanzania.

Abakinnyi bahamagawe uko ari 27:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (AS KIgali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric (Rayon Sports), Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC), Rugwiro Herve (Rayon Sports) na Bishira Latif (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports), Kalisa Rachid na Manishimwe Djabel (APR FC).

Ba Rutahizamu: Sugira Ernest (APR FC), Iyabivuze Osee (Police FC), Byiringiro Lague (APR FC), Mashingiriwa Kibengo Jimmy (Bugesera FC), Bizimana Yannick (Rayon Sports) na Nshuti Dominique Savio (Police FC), Mico Justin(Police FC), Jacques Tuyisenge (Petro Atletico) na Meddie Kagere( Simba SC)


Byiringiro Lague yagiriwe icyizere mu ikipe y’igihugu y’abakuru


Nshuti Dominic Savio yongeye kugaruka mu Mavubi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
ALEXANDRE Kuya 11-10-2019

AMAHIRWE MASA.