Martin Promoter yasohoye indirimbo ishingiye ku nkuru y’ibyamubayeho mu rukundo

Umuhanzi nyarwanda Martin Munezero abenshi bazi ku izina rya Martin Promoter kuri uyu wa 19 Nzeli 2020 yashyize ahagaragara indirimbo y’urukundo ashishikariza urubyiruko kunyurwa no kutajarajara.

Muri iyi ndirimbo ‘Love’ yagiye ahagaragara mu masaha make ashize isohokera rimwe amajwi n’amashusho, umuhanzi avugamo ko umukunzi we yanyuzwe n’ibyo amukorera akiyemeza kumukunda urudasaza.

Martin Promoter aganira na Umubavu yavuze ko iyi ndirimbo ‘Love’ ifite umwihariko kuko ari indirimbo y’urukundo akoze mu gihe atari amenyereweho kuririmba urukundo, undi mwihariko ifite ni uko ikoze mu njyana ya ‘soft trap’ iyi nayo ikaba idakunze gukorwamo indirimbo z’urukundo.

Yagize ati “Nashyize aharagara indirimbo y’urukundo, ishingiye ku nkuru mpamo, n’uburyo abantu bakundana umuntu akaba yanyurwa n’urukundo umukunzi we amuha bitewe n’ibyo amukorera ”.

Yakomeje agira ati “Inkuru irimo ni uko umukunzi wanjye yankunze akanezezwa n’ibyo mukorera bitandukanye, akerura akavuga ko ibyo mukorera bimunyura ari yo mpamvu akunda adashobora kundeka”.

Martin Promoter yatangiye kuririmba muri 2017. Avuga ko muri iyi ndirimbo ‘Love’ ubutumwa yageneye urubyiruko ari ‘Ugukundana bataryaryana no kwirinda kujarajara’.

Iyi ndirimbo igiye ahagaragara mu gihe hamaze iminsi hasohoka indirimbo abazumva bakavuga ko zirimo ibishegu (amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina).

Uyu muhanzi yasabye abumva iyi ndirimbo kuyumva neza uko ivuga bakirinda kuyishakira ibindi bisobanuro no kwima amatwi abazavuga iyi ndirimbo nabi bayihimbira ibyo umuhanzi atavuze.

Martin Promoter yamenyekanye mu itangazamakuru mu nkuru z’imyidagaduro. Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo ‘Abarezi’, ‘Kimbaze’, ‘Takaramo’ na ‘Tambaza’.

Uyu muhanzi uzwiho kuba ari mu bantu ba mbere bafite tatuwaje nyinshi mu Rwanda yemeza ko amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yafatiwe ahantu hatakorohera umuhanzi wese kuhagera ataziranye n’abantu benshi bazi ibigezweho.

Martin Promoter asaba abafana be gukomeza kumushyigikira kuko abafitiye indirimbo nshya nyinshi azabagezaho mu minsi iri mbere.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo