Marie Immaculée uyobora TIR yumijwe n’imyambarire y’abakobwa muri Miss Africa Calabar

Umuyobozi w’Umuryango Urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda (TIR), Ingabire Marie Immaculée yumijwe n’imyambarire yagereranyije n’ubusa buri buri y’abanyarwandakazi bagaragaye bambaye muri Miss Africa Calabar aho yavuze ko uburyo bari bambayemo muri iri rushanwa ngo ntaho bitandukaniye n’ubusa buri buri.

Ingabire Marie Immaculée, yakomoje ku bakobwa biyerekanye mu mwambaro wa ’bikini’ muri Miss Africa Calabar, ashimangira ko ubwiza bw’umwari budakwiye gushingira mu kwiyambika ubusa.

Ku Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020 nibwo habaye gutoranya abakobwa batanu bagomba gukurwamo umwe uzaserukira u Rwanda muri Miss Africa Calabar izabera muri Nigeria mu mpera z’uyu mwaka.

Ingabire Marie Immaculée na we uri mu batanze ibitekerezo ku butumwa bw’uwitwa Mutesi, yavuze ko uburyo abakobwa bari bambayemo ngo ntaho bitandukaniye n’ubusa buri buri.

Mu butumwa bwe, Marie Immaculée yagize ati “Ubusa ni ubusa nyine kandi ubwiza ntibureberwa mu busa.”

Umunya-Kenya, Irene Ng’endo Mukii ni we ufite ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 ndetse akaba yari muri aya majonjora nyuma yuko ageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020 aho yatemberejwe muri Parike y’Akagera.

Mu mwaka wa 2016, nibwo umunyarwandakazi wa mbere ari we, Akiwacu Colombe yigaragaje mu mwambaro wa Bikini udakunze kuvugwaho rumwe aho yari mu marushanwa y’ubwiza azwi nka Miss Supranational yabereye mu gihugu cya Pologne.

Uwambaye bikini (imyenda yagenewe kugona muri pisine) ntakunze kuvugwaho rumwe mu Rwanda. Uyu mwenda wakunze guteza impamagara muri ba nyampinga n’abandi benshi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bashinjwa kwiyambika ubusa ku karubanda.

Amateka agaragaza ko umwambaro wa “Bikini” ifite inkomoko mu bihe bya cyera mu Baromani. Umunyamideli w’Umufaransa, Louis Réard yadoze Bikini mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageragezaga ibisasu bya kirimbuzi ahitwa Bikini Atoll.

Dore amwe mu mafoto yumije Ingabire Marie Immaculée:

Umukambwe w’imyaka 108 ahishuye aho SINA yakuye ubutunzi bwose, uyu mukambwe wamukoreye umuti arabivuze byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aime Gakara Kuya 1-11-2020

Ibi si ukugaragaza ubwiza ubusa ku mubiri 😕😕ntekereza ko uwambaye ubusa gutya no ku mutima no mu mutwe we ni ubusa.Akari ku mutima gasesekara no ku munwa.Ibi ntibikwiye pe!!

Emmy Kuya 30-10-2020

Aka nakumiro mu Rda.Ariko se ubu aba bakobwa bagira ababye?Ubucuruzi buragwira !Amafr.nakataraza azakatuzanira pe!Abana babakobwa b’inkumi,kujya ku karubanda bambaye uku mbon’aha ngo barahatanira kuba miss?Ubu nabwo n’ubucakara bw’ibihe pe.Ibi bikwiye kwamaganwa kuko birangiza umuco nyarda.

MATH Kuya 29-10-2020

NIBA UMUNTU MWIZA MU RDA ARI ABA BASAZIKAZI MBONA AHA UBU TURAGANA HE?NI BAJYE GUKINA PRONO NTAKINDI BASIGAJE BATAYE UMUCO