Manchester United yisanze mu menyo ya FC Barcelone muri ¼ cya UEFA Champions League

Tombola imaze kubera i Nyon mu Busuwisi kuri uyu wa Gatanu y’uko amakipe azahura muri ¼ cya UEFA Champions, isize Manchester United yo mu Bwongereza yisanze mu menyo ya rubamba kuko itomboye FC Barcelone yo muri Espagne.

Iyi tombola yabaye u Bwongereza buhagarariwe n’amakipe yose yitabiriye iri rushanwa kuko yabashije kugera muri ¼.

Imikino ya ¼ izatangira gukinwa tariki ya 9 n’iya 10 Mata haba ibanza mu gihe iyo kwishyura yo iteganyijwe tariki ya 16 n’iya 17 Mata 2019.

Uko tombola yagenze

- Ajax vs Juventus
- Liverpool vs FC Porto
- Tottenham Hotspurs vs Manchester City
- FC Barcelone vs Manchester United

Imikino ya ¼ nirangira, izatsinda hagati ya Tottenham Hotspurs na Manchester City izakina muri ½ n’izaba yatsinze hagati ya Ajax na Juventus, mu gihe izatsinda hagati ya FC Barcelone na Manchester United izahura n’izatsinda hagati ya Liverpool na FC Porto.

Umukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya Wanda Metropolitano y’Ikipe ya Atletico Madrid ku ya 01 Kamena 2019.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo