Man Martin yarakajwe bikomeye na banyeshuri bo ku nyundo, MINISPOC na RALC

Man Martin abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram yandikanye agahinda gakomeye yatewe n’ abanyeshuri biga umuziki ku nyundo baririmbye indirimbo ze mu iserukiramuco rya Jamafest batabifitiye uburenganzira ndetse yibaza n’ impamvu Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) barebera gusa ntibagire icyo bakora kandi ari bo bashinzwe kurengera umutungo mu by’ubwenge.

Mani Martin mu ijoro ry’uyu wa 10 Ukwakira 2019, yanditse kuri konti ya instagram avuga ko atiyumvisha ukuntu abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika rya Nyundo batumiwe mu iserukiramuco rya Jamafest bakaririmba indirimbo ze akiriho ntaho yagiye.

Ikindi kandi Man Martin yibajije impamvu batigisha abanyeshuri bo ku nyundo kwihimbira indirimbo

Mani Martin yagize ati "Ni ryari nzungukira mubyo nkora nimba MINISPOC iri guha akazi ishuri ry’umuziki ryo ku nyundo muiserukiramuco rya jamafest ngo rikore ibihangano byanjye mu gihe njyewe nibereye aho, ndiho kandi nana boneka, ibi si uguhohoterwa ku mutungo wanjye muby’ ubwenge?”. Ibi nibyo Man Martin yabanje kwandika abicishije mu rurimi rw’ icyongereza.

PNG - 124.2 kb
Ubwo n’ ubutumwa Mani Martin yacishije ku rubuga rwe rwa instagram

Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Murigande Jacques [Mighty Popo] yadutangarije ko nta kosa abanyeshuri bakoze kandi ko nta kibazo abona mu kuba bararirimbye indirimbo ya Mani Martin mu buryo bwa ‘Live’ kuko nta tegeko bishe ngo ahubwo abona ari uburyo bwo guteza imbere ibihangano bye ndetse no guhesha ishema igihugu ngo ahubwo Mani Martin ashobora kuba yarabashinje atabanje gusobonakirwa icyo itegeko rivuga.

Mighty Popo ngo kubwe nta mpamvu yo kwaka uruhushya umuhanzi mu gihe ugiye kuririmba indirimbo ye mu buryo bwa ‘Live’. Ngo kuko nawe si rimwe si kabiri yaririmbye indirimbo z’abandi bahanzi kandi ngo nawe ntawamwishyuje.

ICYO ITEGEKO RIVUGA KU CYAHA CYO GUKORESHA IGIHANGANO CY’UNDI MUNTU

Itegeko rishya rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryashotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 24 Nzeli 2018, Ingingo yaryo ya 261 iragira iti “Umuntu wese, uretse nyir’igihangano, ukoresha igihangano kandi atabyemerewe na nyiri uburenganzira, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira iyo abigambiriye cyangwa agize uburangare kandi agamije ubucuruzi:

1. Wigana uburenganzira bw’umuhanzi cyangwa uburenganzira bushamikiyeho burengerwa;

2. Ukora, ugurisha, utanga kugira ngo bagure, utanga kugira ngo bakodeshe, utunze cyangwa winjije ku butaka bw’u Rwanda ibicuruzwa by’ibyiganano agamije ubucuruzi;
3 Ukoresha izina ry’ubucuruzi ry’undi muntu haba ari mu buryo bw’izina ry’ubucuruzi, ikirango cyangwa ikirango gihuriweho;

4 Ukoresha ikirango gisa n’ikindi kugira ngo ajijishe rubanda; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).”

Ingingo ya 262: Gukoresha uburiganya izina ry’umuhanzi cyangwa ikimenyetso cyihariye ku gihangano umuntu wese ukoresha uburiganya izina ry’umuhanzi cyangwa ikimenyetso cyihariye ku gihangano cyo mu rwego rw’ubuvanganzo, ubugeni cyangwa rw’ubumenyi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Abanyeshuri bo ku nyundo baririmbye indirimbo afro ya Mani Martin mu iserukiramuco Jamafest ryabaye Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli 2019 muri Tanzania aho umuhango wo kuritangiza wabereye kuri Sitade Uhuru. Rikaba ryitabiriwe n’u Rwanda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Uganda na Sudan y’Epfo, rifite insanganyamatsiko igira iti “Umusemburo w’ubusabane mu karere, Iterambere ry’Ubukungu n’Ubukerarugendo.”

JPEG - 168.9 kb
Abanyeshuri bo ku nyundo ubwo baririmbaga indirimbo afro ya Mani Martin muri jamafest





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo