MISS Rwanda 2019 : Aho bazahera batoranya abakobwa bazavamo Nyampinga hamenyekanye

Mu Rwanda amarushanwa y’ubwiza amaze gufata indi ntera aho buri mwaka batora umukobwa mwiza mu gihugu cyose bizwi nka MISS RWANDA.

Uyu mwaka wa 2019 aya marushanwa akazatangirira mu ntara y’amajyaruguru.

Nk’uko tubikesha urukuta rwa twitter rwa Miss Rwanda, ku ikubitiro gutoranya abakobwa bazahagararira abandi mu ntara bakomokamo bizatangirira mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 15 Ukuboza, mu karere ka Musanze kuri La Palme Hotel.

Ku wa 16 Ukuboza rikomereze i Rubavu mu Burengerazuba ku Inzozi Hotel.

Ku wa 22 abategura irushanwa rya Miss Rwanda bazakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye kuri Credo Hotel.

Hazatoranywa abahagararira u Burasirazuba ku wa 23 Ukuboza, mu karere ka Kayonza ahitwa Silent Hill Hotel.

Gutoranya abazahagararira Intara mu irushanwa rya Miss Rwanda bizasorerwa mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro kuri Hill Top Hotel, ku wa 29 Ukuboza 2018.

Abakobwa bazajya mu mwiherero bazatoranywa ku wa 5 Mutarama 2019 n’aho Miss Rwanda 2019 amenyekane mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019.

JPEG - 79.3 kb
Uko gahunda y’irushanwa rya Miss Rwanda rizatoranyirizwamo Nyampinga w’u Rwanda 2019 rizagenda kugeza igikorwa kirangiye byashyizwe ahagaragara
JPEG - 76.7 kb
Gahunda y’uburyo igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2019

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo