Luka Modrić ahagaritse umuvuduko wa Messi na Cristiano abatwara Ballon d’Or ya 2018

Umukinnyi wo hagati wa Real Madrid, Luka Modrić yegukanye Ballon d’or 2018, ashyira iherezo ku isaranganya ry’iki gihembo ryari rimaze imyaka 10 hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Umunya-Croatia Modrić wanagejeje ikipe ye y’igihugu ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi giheruka cyabereye mu Burusiya, yahigitse kuri iki gihembo gitangwa na France Football, Cristiano Ronaldo, Antoine Griezman, Kylian Mbappe na Lionel Messi waje ku mwanya wa gatanu.

Muri Nzeli Modrić w’imyaka 33 yanegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu cyiciro cy’abagabo, cyatanzwe na FIFA.

Muri uyu mwaka wa 2018, Modrić yegukanye UEFA Champions League ya gatatu yikurikiranya hamwe na Real Madrid, ndetse ikipe y’igihugu cye Croatia itsindwa n’u Bufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, ibitego 4-2.

Mu bindi bihembo byatanzwe muri iki gikorwa cyabereye muri Grand Palais i Paris, umufaransa Kylian Mbappe yegukanye igihembo kizwi nka Kopa Trophy, gihabwa umukinnyi uhiga abandi bakiri bato, batarengeje imyaka 21.

PNG - 445.7 kb
Luka Modric yegukanye Ballo d’Or nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino haba muri Real Madrid no mu ikipe y’igihugu ya Croatia
PNG - 740 kb
Modric yishimiye iki gihembo ku buryo bukomeye
PNG - 406.5 kb
Byari ibyishimo bikomeye kuri Modric ugeze mu myaka ye ya nyuma nk’umukinnyi wa ruhago wo ku rwego rwo hejuru
PNG - 521.2 kb
Modric yegukanye iki gihembo nyuma y’imyaka 10 gisaranganywa Messi na Cristiano
PNG - 966.1 kb
Modric yari yaherekejwe n’umugore we Vanja Bosnic n’abana batatu babyaranye, Ivano (hagati), Ema (ibumoso) na Sofia (iburyo)
PNG - 622.8 kb
Dore uko abakinnyi bakurikiranye ku rutonde ruhetswe na Modric

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo