Lionel Messi yaciwe amande anahagarikwa umukino azira ibyo yashinje CONMEBOL

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo, CONMEBOL yahagaritse Lionel Messi umukino umwe inamuca amande y’amadolari 1500 ya Amerika kubera amagambo yari yavuze ashinja iri shyirahamwe kumungwa na ruswa.

CONMEBOL yafatiye uyu Rutahizamu w’umunya-Argentina ibi bihano ijyendeye ku myitwarire itari myiza yagaragaje mu mikino ya COPA AMERICA yabaye mu kwezi gushize cyane cyane ku ikarita itukura uyu mugabo yahawe mu mukino wo guhatanira umwanya ga Gatatu Argentine yatsinzemo Chile 2-1.

Messi yahawe iyi karita ku munota wa 37 nyuma yo gukinira nabi Gary Medel wa Chile na we wasohowe mu kibuga.

Nyuma y’iyi karita, Messi yavuze ko CONMEBOL yamunzwe na ruswa akaba ari yo mpamvu ikipe ye itsindwa kuko ngo Brazil yari yamaze kugura igikombe.

Nyuma gato yaje gusaba imbabazi. CONMEBOL ikuvuga ko ibyo uyu mugabo abashinja nta bimenyetso abifitiye bityo akaba yafatiwe ibihano byo guhagarikwa umukino umwe akanatanga amadolari 1,500 ya Amande.


Ni ikarita ya kabiri y’umutuku Lionel Messi yari ahawe kuva yatangira gukina umupira w’amaguru

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo