Leta y’u Burundi irashinja u Rwanda na Pierre Buyoya kuba inyuma y’umugambi wo gukura ingabo zabwo muri Somalia

Leta y’u Burundi ivuga ko uwahoze ayobora iki gihugu, Pierre Buyoya afatanyije n’igihugu cy’u Rwanda bari inyuma y’umugambi wo gukura Abasirikare 1000 b’Abarundi mu bikorwa bya AMISOM muri Somalia.

Abasirikare b’Abarundi barenga 5000 nibo bari mu bikorwa byo guhagararira amahoro muri Somalia, mu bikorwa bya AMISOM nk’ingabo ziharanira amahoro za Afurika Yunze Ubumwe kuva mu 2007.

Kugabanya umubare w’Abasirikare ba AMISOM muri Somalia byari bimaze kuvugwa bitewe n’uko umutekano muri Somalia usa n’uwagendaga ugaruka gake gake.

Mu mpera z’umwaka ushize umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe watangaje ko u Burundi butegerezwa gukura Abasirikare 1000 muri Somalia, abashyika kuri 200 muri bo bakaba bagomba gutahuka uyu munsi tariki ya 22 Gashyantare 2019.

Ariko u Burundi buvuga ko abo basirikare igihumbi bagomba kugabanywa, bakavanwa mu bahagarariye ibihugu byose biri muri AMISOM aribyo u Burundi, Kenya, Uganda, na Djibuti, nk’uko byari byarumvikanyweho.

Uyu munsi Inteko Nshingamategeko y’u Burundi yari yahamagaje abafite aho bahuriye n’umutekano bose ngo basobanurire Inteko uko icyo kibazo cyifashe.

Gukura muri Somalia Abasiriakre bose

Minisitiri w’Umutekano, Emmanuel Ntahomvukiye yavuze ko Abasirikare b’u Burundi muri Somalia bari ku birindiro bigoye, aho abarwanyi ba Al Shabab ari benshi.

Minisitiri Ntahomvukiye yavuze ko bandikiye urwandiko umuryango w’Ubumwe bwa Afrika bawumvisha ko ari ngombwa ko abo basirikare baguma kuri ibyo birindiro kugeza ibintu bigiye mu buryo muri Somalia.

Emmanuel Ntahomvukiye yakomeje agira ati: "Urwo rwandiko twararwanditse tubamenyesha yuko ibi byifuzo twaboherereje batabyubahirije, ahubwo aho gutegura gutahana igihumbi gusa, bakwitegura gutahukana ingabo zacu zose, kubera yuko tutakwemera ko Abasirikare bacu bagumayo".

Buyoya n’u Rwanda barashinjwa...

Bwana Ntahomvukiye yabajijwe impamvu bibaza yaba yaratumye icyo cyemezo gifatwa, avuga ko ari urwango u Burundi bumaze igihe bufitiwe.

Yatunze urutoke k’uwahoze ayobora u Burundi, Pierre Buyoya, usanzwe uhagarariye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Mali n’Akarere ka Sahel n’igihugu cy’u Rwanda kuba ari bo babiri inyuma.

Yavuze ko inama zose muri uwo mugambi wo kubangamira u Burundi ngo zibera mu gihugu cy’u Rwanda nkuko BBC ikomeza ibitangaza.

U Burundi busanzwe bushinja Pierre Buyoya kuba ari mu bagize uruhare mu iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye, akaba mbere yaranasohorewe impapuro zimuta muri yombi.

Bushinja kandi igihugu cy’u Rwanda kuba kiri inyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi mu 2015, ndetse no gufasha imitwe y’Abarwanyi ifite umugambi wo gutera u Burundi ariko ibi byose u Rwanda rukabihakana.

BBC yanditse iyi nkuru ikomeza ivuga ko itarashobora kumenya icyo Pierre Buyoya cyangwa Leta y’u Rwanda babivugaho nkuko Leta y’u Burundi ibibashinja.

Leta ya Somalia ivuga ko igikeneye ko abasirikare bose bari mu mugambi wa AMISOM baguma muri icyo gihugu, umukuru wacyo, Mohamed Abdullahi Mohamed, akaba aheruka kugenderera ibihugu bibatera inkunga bibaha abo basirikare birimo n’u Burundi.

Mu minsi ishize Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’ Umuyobozi w’ Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC yakomoje ku bibazo u Burundi buvuga rufitanye n’u Rwanda yibaza niba iyo u Rwanda rutabaho u Burundi butari kugira ibibazo.

Yabikomojeho mu kiganiro kirambuye yagiranye na The EastAfrican aho yavuze ko ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, ikibazo gihari gisobanutse kandi cyoroshye.

Yagize ati “K’u Burundi biroroshye kandi birasobanutse. U Burundi bwatangaje ko u Rwanda aricyo kibazo cyonyine rufite. Abantu banzura uko bashaka. Reka dutekereze ko u Rwanda rutigeze rubaho. U Burundi ntabwo bwari kugira ibibazo?”

PNG - 515.8 kb
U Burundi butunga urutoke Pierre Buyoya n’u Rwanda kuba inyuma y’umugambi wo gukura abasirikare babwo muri Somalia
PNG - 443.5 kb
Pierre Buyoya, ubu akorera umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye.
PNG - 538.1 kb
U Burundi bushinja u Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame, kubugambanira muri Somalia

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo