Close MORE NEWS Lakers ngo yizeye kuzasura Joe Biden muri White House UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-01-2021 saa 10:55' whatsapp Facebook Ubwo Perezida watowe Joe Biden azaba atangiye imirimo, Los Angeles Lakers ngo yizeye kuba ikipe ya mbere yatwaye igikombe cya NBA izajya gusura uyu Perezida muri White House kuva mu 2016. Nta kipe yasuye White House ku gihe cy’ubutegetsi bwa Donald Trump, ibintu ubusanzwe byari umuco. Perezida Trump yahagaritse gutumira ikipe zatwaye igikombe cya NBA mu myaka ya vuba nyuma y’uko abakinnyi benshi bavuze ko nta wifuza kujyayo kubonana na we. Ibinyamakuru muri Ameirka ariko ubu biravuga ko Lakers yaba yifuza gusura Biden nyuma y’igihe azaba yahawe ubutegetsi tariki 20 z’uku kwezi. Cleveland Cavaliers niyo kipe ya nyuma iheruka gusura Perezida uri mu mirimo, Barack Obama, nyuma y’uko bari begukanye igikombe cya 2016. Golden State Warriors (2017 na 2018) hamwe na Toronto Raptors (2019) ntabwo zagiye gusura Trump. Birashoboka ko Lakers yazasura White House ubwo bazakina na Washington Wizards iri iwayo, mu gihe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyangwa Biden ubwe bitababuza. Donkic (ibumoso) na Jokic (iburyo) bigaragaje cyane ku mukino wa Dallas Mavericks na Denver Nuggets Mu ijoro ryo kuwa kane Lakers yari iwayo kuri Staples Center yatsinzwe umukino wa Gatatu mu mikino icyenda imaze gukina kuva iyi ’season’ yatangira, ku manota 109 ku 118 ya San Antonio Spurs. LeBron James yatsinze amanota 27 ariko 28 ya LaMarcus Aldridge wa Spurs yatumye iyi kipe itsinda umukino wa kane mu munani imaze gukina. Ahandi, Seth Curry wa Philadelphia 76ers, umuvandimwe wa Stephen Curry wa Golden State Warriors - bamusanzemo Covid-19 ku wa Kane. Ikipe ye iri imbere mu gice cy’iburasirazuba ariko yaraye itsinzwe ku nshuro ya kabiri muri iyi ’saison’ ku manota 109 ku 122 ya Brooklyn Nets. Mu mukino waranze ijoro ryacyeye, Luka Doncic yatsinze amanota 38 muri Mavericks ubwo batsindaga hongeweho iminota Nuggets nayo yari ihagaze bwuma ifashijwe na Nikola Jokic watsinze amanota 38. Umunyaseribiya Jokic n’umunyasloveniya Doncic nibo bigaragaje cyane muri uyu mukino warangiye Dallas itsinze Denver amanota 124 ku 117. Los Angeles Lakers yatwaye igikombe cya NBA cya 2020 mu kwezi kwa 10 Rwiyemezamirimo wabakoresheje yaburiwe irengero abarimo akabakaba miliyoni 10 none babuze aho babariza, n’iyo bagiye kwishyuza Polisi ibamerera nabi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Lakers ngo yizeye kuzasura Joe Biden muri White House UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-01-2021 saa 10:55' whatsapp Facebook Ubwo Perezida watowe Joe Biden azaba atangiye imirimo, Los Angeles Lakers ngo yizeye kuba ikipe ya mbere yatwaye igikombe cya NBA izajya gusura uyu Perezida muri White House kuva mu 2016. Nta kipe yasuye White House ku gihe cy’ubutegetsi bwa Donald Trump, ibintu ubusanzwe byari umuco. Perezida Trump yahagaritse gutumira ikipe zatwaye igikombe cya NBA mu myaka ya vuba nyuma y’uko abakinnyi benshi bavuze ko nta wifuza kujyayo kubonana na we. Ibinyamakuru muri Ameirka ariko ubu biravuga ko Lakers yaba yifuza gusura Biden nyuma y’igihe azaba yahawe ubutegetsi tariki 20 z’uku kwezi. Cleveland Cavaliers niyo kipe ya nyuma iheruka gusura Perezida uri mu mirimo, Barack Obama, nyuma y’uko bari begukanye igikombe cya 2016. Golden State Warriors (2017 na 2018) hamwe na Toronto Raptors (2019) ntabwo zagiye gusura Trump. Birashoboka ko Lakers yazasura White House ubwo bazakina na Washington Wizards iri iwayo, mu gihe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyangwa Biden ubwe bitababuza. Donkic (ibumoso) na Jokic (iburyo) bigaragaje cyane ku mukino wa Dallas Mavericks na Denver Nuggets Mu ijoro ryo kuwa kane Lakers yari iwayo kuri Staples Center yatsinzwe umukino wa Gatatu mu mikino icyenda imaze gukina kuva iyi ’season’ yatangira, ku manota 109 ku 118 ya San Antonio Spurs. LeBron James yatsinze amanota 27 ariko 28 ya LaMarcus Aldridge wa Spurs yatumye iyi kipe itsinda umukino wa kane mu munani imaze gukina. Ahandi, Seth Curry wa Philadelphia 76ers, umuvandimwe wa Stephen Curry wa Golden State Warriors - bamusanzemo Covid-19 ku wa Kane. Ikipe ye iri imbere mu gice cy’iburasirazuba ariko yaraye itsinzwe ku nshuro ya kabiri muri iyi ’saison’ ku manota 109 ku 122 ya Brooklyn Nets. Mu mukino waranze ijoro ryacyeye, Luka Doncic yatsinze amanota 38 muri Mavericks ubwo batsindaga hongeweho iminota Nuggets nayo yari ihagaze bwuma ifashijwe na Nikola Jokic watsinze amanota 38. Umunyaseribiya Jokic n’umunyasloveniya Doncic nibo bigaragaje cyane muri uyu mukino warangiye Dallas itsinze Denver amanota 124 ku 117. Los Angeles Lakers yatwaye igikombe cya NBA cya 2020 mu kwezi kwa 10 Rwiyemezamirimo wabakoresheje yaburiwe irengero abarimo akabakaba miliyoni 10 none babuze aho babariza, n’iyo bagiye kwishyuza Polisi ibamerera nabi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika