Kwakwa imitungo, kimwe mu bigaragaza ko Rose Muhando Illiminatti imuriho nabi

Rose Muhando ni umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya wavutse muri 1976 mu cyaro cy’ahitwa Dumila mu karere ka Kilosa mu gace ka Morogoro.

Uyu muhanzikazi yarakunzwe cyane ndetse abantu benshi baramutumira mu mpande z’isi gusa haje kugaragara byinshi bivuga ko uyu muhanzikazi yaba akorana n’umurango wa Illiminatti.

1. Guhabwa igihembo na Kompanyi icuruza inzoga

Mu mwaka wa 2005 umuhanzi Rose Muhando yahawe igihembo na Company yitwa Kilimandjalo Music Award kandi iyi kompanyi ikaba izwiho gucuruza inzoga mu gihugu cya Tanzania bityo bikaba byaranabaye ikibazo ku bamuzi ndetse binatuma benshi bakomeza kwibaza kuri uyu muhanzikazi niba koko aririmba indirimbo zo kuramya no no guhimbaza Imana niba koko yakabaye yitabira ibyo bikorwa.

2. Kubaka amahembe abiri mu ntoki

Ikimenyetso cyo kubaka amahembe abiri mu ntoki ni kimwe mu bimenytso bikomeye byagiye biranga abakorana na Illiminatti ndetse usanga ari kimwe mu bibaranga.

Rose muhando mu ndirimbo ye yise”Mungu anacheka” bityo benshi babyibajijeho cyane ndetse biranabatangaza cyane ko uyu muhanzikazi atari ibintu byamutunguye kuko yabikoze mu mashusho y’iyi ndirimbo kandi yabyiteguye neza.

Reba indirimbo ’Mungu anacheka’ Rose Muhando agaragaramo akora ikimenyetso kitirirwa umuryango wa Illiminatti:

3. Kwakwa imitungo

Mu minsi ishize Rose Muhando yahuye n’ibibazo ubwo yajyaga mu gihugu cya Kenya mu itorero ry’umukozi w’Imana Pastor James agafatwa n’amadayimoni yari aturutse kwa Manager we ayatumye kumwaka imwe mu mitungo ye.

Akenshi bavuga ko umuntu ukorana n’uyu muryango ngo imitungo ye biba bigoye ko ayigumana kuko ngo iyo akoze ikosa ritoya arahanwa kandi kimwe mu bahano byabo bikomeye harimo no kubura ubuzima.

Rose Muhando Amaze gutwara ibihembo bitandukanye biri ku rwego mpuzamahanga; dore ibintu icumi byihariye ku buzima bwe.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo