Kuva bashwanye Riderman na Asinah bagiye guhurira mu birori, biribazwa uko bazarebana

Nawe ushobora kwibaza iki kibazo! Umuraperi Riderman n’umuhanzikazi Asinah Erra bafitanye amateka akomeye kuko bigeze kugacishaho bakundana, biribazwa uburyo bazaba barebana nibahurira mu birori byiswe ’1000 Hills Pool Party’ bombi batumiwemo.

Kuva batandukana mu 2015, ni ku nshuro ya mbere bombi bazaba bahuriye mu birori.

Igituma hibazwa uburyo bazaba barebana, ni uko kuva batandukana, bari batarongera guhurira ahari abantu benshi kandi by’umwihariko Asinah akaba yarakunze kumvikana mu magambo yibasira Riderman.

Hari indirimbo Asinah yagiye ashyira hanze bikavugwa ko yaba ari kwibasira uyu mugabo bakundanye imyaka umunani, bagatandukana mu buryo bwatunguye benshi.

Ibikorwa bya Asinah kuri Riderman bamwe babifashe nk’ubushotoranyi, kumwuriraho kugira ngo avugwe, cyangwa se ibikomere yatewe n’uko urukondo rwabo rwangiye nabi.

N’ubwo Riderman yababajwe n’ibyo uwari umukunzi we Asinah yagiye amuvuguha yirinze kugira icyo amusubiza, binagoye kumenya niba yaramubabariye cyangwa harimo inzigo

Ikibazwa ni ikizakurikira nyuma yo guhurira muri ibi birori, niba bazarenaho ku byabaye bakaba baganira cyangwa se niba nta n’umwe uzareba undi n’irihumye.

Asinah na Riderman bakanyujijeho birasakuza, no gutandukana kwabo bivugisha benshi

Riderman yakundanye na Asnah imyaka umunani, batandukanye bitunguranye ahita akora ubukwe by’ikubagahu na Miss Agasaro Nadia

Riderman na Asinah batandukana umukobwa atabyumva

Nyuma yuko Riderman akoze ubukwe Asnah yamuteze iminsi avuga ko yizeye ko atazamarana kabiri na Agasaro Nadia none rurarambye


Bwa mbere Asinah na Riderman bagiye guhurira mu birori kuva batandukana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo