Kubaho neza no gushira agahinda si ukuba mu biyobyabwenge-Gisa cy’Inganzo

Gisa James wamamaye mu muziki nka Gisa cy’Inganzo, abenshi bemeza ko yari amaze gukumburwa mu ijwi rye rihambaye dore ko rifite n’umwihariko ajyanisha n’indirimbo z’urukundo bikanyura benshi.

Ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite impano ihambaye kandi bishimirwa mu buryo bwihariye n’abakunda umuziki w’umwimerere. Azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Samantha’, ‘Inkombe’, ‘Isengesho’ n’izindi.

amaze umwaka n’igice muri gereza (aho we agereranya n’ishuri) ari kugororwa kugira ngo yongere kujya ku murongo kuko yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

Uyu musore wari ufungiye muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, si ubwa mbere yari afunzwe kuko yagiye atabwa muri yombi kenshi nyuma akarekurwa ndetse mu 2015 hari igihe yigeze kujyanwa mu kigo ngororamuco Iwawa.

Icyo gihe yavuye Iwawa avuga ko yihannye icyitwa ikiyobyabwenge cyose ndetse ko yatangiranye umwaka wa 2016 n’itsinda rishya ryitaga ku muziki we. Uwo munsi yemeje ko ‘atazongera kuvugwa mu bifitanye isano no kunywa ibiyobyabwenge no gukorakora’.

Gusa mu Ukwakira 2017 nyuma y’izindi nshuro nyinshi yagiye afatwa akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse anashinjwa gukorakora, nabwo yongeye gushyirwa mu gihome aho yavuye mu ntangiro z’icyi cyumweru akakirwa n’umuhanzi Social Mula n’umujyanama we Twahirwa Theo.

Iyumvire byinshi mu kiganiro kirambuye UMUBAVU wagiranye na Gisa cy’Inganzo:

Mu kiganiro kirambuye Gisa cy’Inganzo yagiranye n’UMUBAVU, yavuze ko ubuzima yari abayemo muri Gereza cyari igihe cyo kwiga imyumvire mishya, imikorere mishya ndetse no kumenya umuntu nyirizina.

Ati "Ni ubuzima bwo kwiga imyumvire mishya, imikorere myiza, umuntu n’iki, ni gute nakora ibikorwa byange mu gihe kihuse kandi kinogeye bose kandi nange ubwange".

Icyakora avuga ko mu buzima yari abayemo muri Gereza nta kidasanzwe cyamugoye ati "Urebye nta kintu cyangoye cyane kuko iyo uzwi uri umuntu uzwi kandi wemerwa n’igihugu n’abaturage, ntabwo ubura ba bantu bafite ubunararibonye (Experience) bahamaze igihe bagufasha kugira ngo umenyere ubwo buzima".

Gisa cy’Inganzo avuga ko mbere yo kwisanga muri Gereza yari mu buzima budafite intego nyamara nyuma ubu akaba ari mu buzima bufite intego n’icyerekezo kizima.

Ati "Hari ubuzima buba budafite intego umuntu abamo bitewe n’impamvu runaka wenda reka mbwite nk’ibikomere umuntu aba yaranyuzemo bigatuma ajya mu buzima runaka butari bwiza, ariko uyu munsi ndi mu bundi buzima butandukanye n’ubwo nari ndimo kera, you know (amwenyura)".

Umunyamakuru ati "Tumare amatsiko, ni nk’ubuhe buzima wari urimo mbere?", na we ati "Nakubwiye ko ari ubuzima budafite intego, hari igihe ntaba nshaka kubirambura cyane ariko naranabivuze cyane si ngombwa kugira ngo njye nkomeza kubisubiramo ko (...), binantera akantu ku mutima, ni ubuzima budafite intego ariko uyu munsi ndi mu buzima bufite intego ndetse bufite icyerekezo kizima".

Nyuma yuko avuye muri Gereza Gisa cy’Inganzo avuga ko hari byinshi ari kwitegura gukora birimo guhindura urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’urwo hanze atibagiwe n’ibikorwa bye by’ubuhanzi, ati "Turi muri Campaign yo gutegura ibikorwa byange, ibihangano byange tubishyire ku murongo neza, turebe ese dushobora kubikora mu buhe buryo, turebe ese ni ibihe bihangano biri ku rwego rukenewe, you know, urumva turi mu bikorwa, turi mu bikorwa".

Gisa cy’Inganzo avuga ko mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi abakunzi be batari bake bazishimira igihangano azashyira ahagaragara kandi ngo na we akaba yizeye ko kizabanyura kuko ngo kiri no ku rwego mpuzamahanga.

Akomeza agira inama urubyiruko kuva mu bintu byose bitari byiza rugatekereza ikintu kizima rwakora, ati "Urubyiruko ruve mu bintu bitari byiza, ruve muri bwa buzima bw’ibiyobyabwenge, ruve muri bwa buzima budafite intego bwo kwiyandarika, bicare batekereze neza icyo bakora, burya ntabwo kubaho neza ari ukuba mu biyobyabwenge, kandi ntabwo gushira agahinda ari ukuba mu biyobyabwenge kuko twagiye tugira ubunararibonye bwabyo, ahubwo batumbire ku buzima bubaha icyerekezo kizima cyane cyane ko, uyu munsi nange ndanezerewe kandi nagiye nca muri ubwo buzima".

PNG - 414.5 kb
Gisa cy’Inganzo ashimangira ko nyuma y’ubuzima bw’ibiyobyabwenge, bwa Gereza, ubu yishimye aguwe neza kuko yahindutse mu buzima (imyumvire mishya)


Kuba warabaye muri ubwo buzima nyuma ukaza kubuvamo, hari icyo bwaguhungabanyijeho? Gisa cy’Inganzo ati "Nta kintu byampungabanyijeho ahubwo byatumye mera neza cyane kurushaho kuko bituma wicara ugatekereza neza gahunda zawe, ukazishyira ku murongo, bituma ubasha guhura n’abantu benshi bagufitiye umumaro ariko iyo uba muri buriya buzima (bw’ibiyobyabwenge), ntabwo ubasha kwicara ngo utekereze, nta nubwo ubona umwanya wo kuba wahura na ba bantu bashobora kuguha inma zakubakira ubuzima".

Gisa cy’Inganzo ngo ava muri Gereza yihutiye kujya mu rusengero gushimira Imana ngo kuko ari inshingano ze haba mu byiza no mu bibi ati "Gushimira Imana ni inshingano zange, gushimira Imana ntabwo nabireka ngomba gushimira Imana haba mu bibi haba mu byiza, kuko Imana niyo mungeri wange sinzakena, yangiriye ubuntu imfata ukuboko shitani yari igiye kundiganya umugisha wange, Imana iravuga iti ’Mwana wange ni jyewe waguhaye impano reka noneho ngusubize mu nzira’, mpora nyishima, n’ubu ndayishima".

Gisa cy’Inganzo ubona kuba baragufunze hari icyo washinja uwagufunze? Ati "Jyewe nari naranabisabye Imana ngo izampindurire ubuzima nabagamo, sinari nzi inzira izabicishamo, ntabwo namurenganya kuko nari nakoze amakosa kandi ahanirwa itegeko niko riba rivuga, ntabwo rero namurenganya".

PNG - 485.1 kb
Gisa cy’Inganzo yemeza ko gufungwa kwe byamugizeho ingaruka nziza


Abajijwe niba gufungwa byaramugizeho ingaruka nziza, ati "Hari byinshi, hari ubuzima bundi nahise niga, hari byinshi nize muri kiriya gihe namaze hariya, you know ni ingaruka nziza cyane ku buzima bwange, nubwo bikudindiza ariko nyuma ushobora guhita wihutisha ukagera kure".

Ubutumwa Gisa cy’Inganzo aha abafana be ngo ni uko abakunda ngo bityo ibyo akora byose aba agira ngo bibanogere bityo bamutere inkunga yamufasha kugera kure hashoboka. Ku rubyiruko, avuga ko arirwo mbaraga z’igihugu bityo rukwiye kugendera kure ubuzima bw’ibiyobyabwenge (yita ubw’icuraburindi) ahubwo rugakora rutikoresheje rutegura ubuzima bw’ejo hazaza runategura imiryango ruzagira.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo