Kontaro nshya ngomba kuyiharanira-Umutoza Guardiola

Pep Guardiola avuga ko agomba gukora ku buryo yongererwa kontaro yo gutoza Manchester City ari uko "abikwiye", atari ukuyihabwa gutyo gusa.

Kontaro y’uyu Munya-Espagne w’imyaka 49, irarangirana n’impera y’uyu mwaka w’imikino kandi abayobozi ba City barashaka ko akomeza gutoza iyi kipe.

Azatangira uyu mwaka w’imikino wa Gatanu atoza City yagiye ku kibuga cya Wolves kuri uyu wa Mbere. Ni gihe kiruta icyo yatoje Barcelona n’icyo yatoje Bayern Munich.

Yagize ati "Nakwishimira kumara igihe kirekire kurushaho hano".

"Ni ahantu nkunda kuba ndi ariko ngomba kuba mbikwiye. Iyi kipe hari ibyo yagezeho mu myaka icumi ishize ariko tugomba kubikomeza".

Guardiola avuga ko abayobozi ba City, Khaldoon Al Mubarak na Ferran Soriano, nta n’umwe uramubwira ku bijyanye na kontaro nshya.

Ariko hari igitutu kuri Guardiola cyo kuvugurura umusaruro, nyuma yo kutitwara neza muri rusange mu mwaka ushize ubwo City yasozaga shampiyona irushwa amanota 18 na Liverpool yegukanye igikombe.

Ndetse iyi City igasezererwa bitunguranye na Lyon muri kimwe cya Kane cya Champions League, Lyon na yo ikaza gusezererwa mu buryo bworoshye na Bayern Munich muri kimwe cya Kabiri.

Guardiola ati "Ntabwo bambwiye ngo ugomba gukora iki cyangwa kiriya".

"Ariko nzi urwego rw’iyi kipe kandi nintagera ku byo ishaka kugeraho, byashoboka ko ntayikwiye [indi kontaro], rero ngomba gutsinda kugira ngo kontaro yanjye yongerwe".


Uyu ni umwaka wa Gatanu Pep Guardiola agiye gutoza Manchester City

Madamu Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda abwije ukuri Inteko, avuga n’aho abona u Rwanda rugeze muri Demokarasi n’amanota yaruha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo