Kizito Mihigo yakoze igitaramo yizihirijemo umwaka amaze afunguwe

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2019 umuhanzi Kizito Mihigo yakoresheje igitaramo muri Paruwasi ya Mutete, iherereye muri Diyosezi ya Byumba mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, igitaramo yizihirijemo umwaka amaze afunguwe.

Iki gitaramo cyahuriranye n’itariki uyu muhanzi yizihizagaho umwaka umwe amaze afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuko yafunguwe ku wa 15 Nzeri 2018, yari amaze imyaka ine n’igice muri Gereza.

Ku wa 07 Nzeli 2019 yatangiye amasengesho y’iminsi icyenda yo gushimira Imana yumvise amasengesho ya benshi agafungurwa.

Mu kiganiro yagiranye na TeradigNews Kizito Mihigo yavuze ko yatangiye ibitaramo byo gushimira Imana muri diyosezi zose z’u Rwanda nyuma nyuma yo gufungurwa, avuga ko ibi bitaramo bigikomeje. Nyuma ya Diyosezi ya Byumba, Kizito yavuze ko agiye gufata akaruhuko gato hanyuma agakomeza iyo gahunda.

Muri iki gitaramo Kizito yaririmbye indirimbo ze nyinshi zuje ubutumwa zirimo nka “Aho kuguhomba yaguhombya”, “Inuma”, “Nyina wa jambo”, n’izindi.

Mbere yo gutangira iki gitaramo, Kizito yafatanije na Korali ya Paruwasi Mutete mu gususurutsa igitambo cya Missa.

Muri iki gitaramo kandi, Paruwasi ya Mutete yakoresheje ituro ridasanzwe mu Bakristu bari bahari, kugira ngo ibashe kugura umurindankuba, hakusanijwe amafaranga arenga Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mutete yashimiye Kizito Mihigo amugenera ishusho ya Kiriziya y’iyo Paruwasi.

Parowasi ya Mutete yashinzwe mu mwaka wa 2005, Abakristu bayo bakaba bamaze kwiyubakira Kiriziya nshya.


Kizito Mihigo yahawe ifoto ya Kiriziya ya Paruwasi nk’ikimenyetso cy’ishimwe


Muri iki gitaramo yafatanyije na Korali ya Paruwasi Mutete


Ni kimwe mu bitaramo byagutse amaze umwaka akorera muri Paruwasi zitandukanye


Umwaka urashize Kizito Mihigo afunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo