Kigali mu hantu 20 heza ku isi wasohokera mu 2020

Ikinyamakuru cya Forbes cyandikirwa mu Bwongereza, gikunda gukora ubushakashatsi ku bintu bitandukanye, kuri ubu rwamaze gushyira hanze urutonde rw’ahantu 20 heza ku isi umuntu yazasohokera mu mwaka 2020.

Ovation Travel Group, ni bo bakoze ubu bushakashatsi, batangaje ko babona n’umujyi wa Kigali udakwiye kubura muri iyo mijyi, kuko bawushyize ku mwanya wa 5 bagendeye ko ngo u Rwanda rwateye imbere mu buryo bugaragara nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kigali kandi ngo ni umujyi urangwamo n’isuku, aho ngo hari n’amahoteri atandukanye ari ku rwego rwiza.

Dore urutonde rw’ahantu 20 ikinyamakuru Forbes cyagaragaje

1. Amangiri/Lake Powell, Utah/Antelope Canyon, Arizona

2. Palermo/Sicily, Italy

3. Cape Town, South Africa

4. Bariloche/Patagonia, Argentina

5. Kigali, Rwanda

6. Marrakech, Morocco

7. Porto/Douro Valley, Portugal

8. Tel Aviv, Israel

9. Atacama Desert, Chile

10. Dubrovnik, Croatia

11. Tokyo, Japan

12. Pigeon Forge, Tennessee

13. Kotor, Montenegro

14. Cabo San Lucas/Los Cabos, Mexico

15. Chiang Mai, Thailand

16. Machu Picchu/Cusco, Peru

17. Melbourne, Australia

18. Mendoza, Argentina

19. Vira Vira, Chile

20. San Miguel del Allende, Mexico





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo