Kera kabaye wa mwana wa Knowless na Clement yagaragajwe isura-Amafoto

Imyaka itatu irihiritse Ishimwe Clement na Butera Knowless bibarutse imfura yabo, iyi myaka kandi ikaba ishize nta we uraca iryera isura y’uyu mwana wabo, ibi byamamare byagiye bitangaza ko bitazerekana isura y’umwana wabo kuko batazi niba azahitamo ubuzima bw’ubusitari.

Uyu mwana bise ’Ishimwe Or Butera’, aba babyeyi be basanzwe ari ibyamamare ntibajya bagaragaza amafoto ye kuva yavuka.

Clement yashyize amashusho ku rubuga rwa Instagram acurangira uyu mwana, akoresheje Piano, umwana na we ubona yishimye abyina.

Abafana ba Knowless ndetse n’itangazamakuru bagiye basaba uyu muhanzi kwerekana isura y’uyu mwana ariko, uyu muryango ukaba ibamba bavugako batazigera bagaragaza isura y’umwana wabo.


Ishimwe Or Butera yavutse mu Gushyingo 2016

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo