Kera kabaye Zari yahishuye ikimutera guhishira umukunzi we

Umuherwekazi w’umugande wibera muri Afurika y’Epfo, Zari wabyaranye n’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje ko impamvu bahisha abakunzi babo muri iyi minsi ari amagambo amwe atari meza akunze kubavugwaho babasebya cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi yabitangaje bitewe n’amagambo yavuzwe ku mukunzi w’umuhanzikazi, Vanessa Mdee ari we Rotimi ukomoka muri Nigeria ubu akaba aba muri Amerika.

Inkuru y’urukundo rwa Vanessa na Rotimi niyo irimo kuvugwa cyane muri Tanzania, umuntu umwe yavuze ku ifoto yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mugabo wa Vanessa afite amazuru manini.

Zari nawe akaba yahise avuga kuri iyo foto ko uku kwirirwa basebya abakunzi b’abantu ari yo mpamvu bahisemo guhisha abakunzi babo.

Yagize ati: “niyo mpamvu abagabo tubahisha muri iyi minsi kubera ko baramu bacu bo kuri Instagram ntabwo batworoheye. Nta ntungane ibaho rero Vanessa mumureke.”

Zari atangaje ibi mu gihe mu minsi yashize yatangaje ko afite umukunzi mushya yasimbuje Diamond wanamwambitse impeta witwa King Bae wo muri Afurika y’Epfo, gusa akaba yaranze kumugaragaza isura.


Zari akunze guhisha umukunzi we cyane cyane ntamugaragaze mu maso





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo