Kera kabaye Ronaldinho yarekuwe aho yari afungiwe

Ronaldo de Assis Moreira, uzwi cyane nka Ronaldinho Gaúcho, wahoze ari icyamamare mu gukina umupira w’amaguru yarekuwe aho yari afungishirijwe ijisho muri Paraguay, nyuma yo gufungwa kubera gukoresha urwandiko rw’inzira (Passport) ruhimbano.

Uyu Munya-Brazil w’imyaka 40 y’amavuko yegukanye igikombe cy’isi ari kumwe n’ikipe y’igihugu.

We n’umuvandimwe we bamaze ukwezi kumwe bafunze, n’andi mezi ane bafungishijwe ijisho muri hoteli ihenze yo mu murwa mukuru Asuncion, nyuma yo kurekurwa by’agateganyo.

Ubu aba bombi barekuwe, nubwo bagomba guteranya bakariha amadolari 200,000 y’Amerika (arenga miliyoni 193 mu mafaranga y’u Rwanda) y’amande.

Ronaldinho yagize ibihe byiza mu mupira w’amaguru, mbere yuko awusezera mu mwaka wa 2015.

Yafashije Brazil gutwara igikombe cy’isi cya Gatanu mu mwaka wa 2002, anegukana igikombe cya Champions League na bibiri bya shampiyona ya La Liga akina muri Barcelona.

Yanakiniye amakipe nka Paris Saint-Germain na Inter Milan.

Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, we n’umuvandiwe we Roberto de Assis Moreira - unakuriye ibijyanye no gucunga imari ye barafunzwe bivugwa ko bakoresheje ’passports’ mpimbano mu kwinjira muri Paraguay.


Aha Ronaldinho yari kumwe n’umuvandimwe we mu rukiko

Ronaldinho yari yerekeje muri Paraguay gukora ubukangurambaga bwo gufasha abana bo mu miryango icyennye no kwamamaza igitabo cye.

Isabukuru ye y’imyaka 40 y’amavuko yabaye ari muri gereza muri Paraguay, mbere yuko aba bavandimwe bariha ingwate bakarekurwa by’agateganyo bakimukira muri hoteli ihenze aho bari bacungishijwe ijisho.

Abashinjacyaha bavuze ko badatekereza ko hari uruhare yagize mu kubona izo ’passports’ mpimbano, ariko bemeza ko umuvandimwe we yari abizi ko ari impimbano. Ariko, bombi bakomeje kuvuga ko ari abere.

Ejo ku wa mbere, umucamanza Gustavo Amarilla yabwiye urukiko ati "Ingamba yo kwigengesera [ko batoroka ubutabera] ubu ivanweho, nta zindi nzitizi ziriho [kuri bo] z’ubucamanza bwa Paraguay".


Ronaldinho (ibumoso) n’umuvandimwe we Roberto de Assis Moreira bagaragaye mu rukiko ejo ku wa Mbere

Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ati "Yuzuye ingengabitekerezo ahubwo akwiye gufungwa hamwe n’agatsiko ke", byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo