Kera kabaye Messi yasubiye mu myitozo muri Barcelona

Rutahizamu Lionel Messi yaraye asubiye mu myitozo mu ikipe ya Barcelona nyuma yuko kugerageza kuyivamo bimunaniye.

Ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa Munani, Messi w’imyaka 33 y’amavuko wa Mbere mu bamaze gutsindira iyi kipe ibitego byinshi, yari yasabye kuyivamo.

Ariko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yavuze ko azayigumamo kuko "bidashoboka" ko hari ikipe n’imwe yashobora kuriha amafaranga ajyanye n’ingingo yo kuyivamo iri muri kontaro ye.

Ni bwo bwa Mbere Messi yitabiriye imyitozo kuva umutoza mushya Ronald Koeman yagera muri Barcelona.

Barcelona izatangira shampiyona ya La Liga y’uyu mwaka ku itariki ya 27 y’uku kwezi kwa cyenda ikina na Villarreal.

Messi yakoze imyitozo ku giti cye, cyo kimwe na Philippe Coutinho, mu gihe abandi bakinnyi b’iyi kipe bo bakoze imyitozo bari hamwe.

Ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa Munani, Messi ntabwo yitabiriye igikorwa cy’ikipe cyo gupimwa Covid-19.

Ndetse ntabwo yari bwongere kuba hamwe y’iyi kipe, kuva yakohereza ubutumwa kuri ’fax’ amenyesha Barcelona ko ashaka kuyivamo akoresheje ingingo yo muri kontaro ye yemezaga ko imwemerera kuyivamo ako kanya kandi ku buntu.

Ubuyobozi bwa Barcelona n’ubwa shampiyona ya La Liga bwashimangiye ko iyo ngingo itagifite agaciro ko ikipe iyo ari yo yose yifuza kumugura igomba kubanza kuriha miliyoni 700 z’ama-euro kugira ngo yemererwe kuyivamo.

Ejo ku wa Mbere, atangiza umwaka w’imikino wa 2020-2021, Perezida wa La Liga Javier Tebas yavuze ko "atigeze na rimwe ahangayika" ko Messi yava muri iyi shampiyona kuri iyi mpeshyi.

Ati "Turashaka ko Messi aba hamwe natwe. Ni we mukinnyi mwiza cyane mu mateka y’umupira w’amaguru kandi turashaka ko asoreza umupira we muri La Liga".

"Tumaranye na we imyaka 20 kandi turishimye cyane ko agumanye natwe akaba atagiye mu yindi shampiyona".


Manchester City iri mu makipe yavugwaga ko ashaka kugura Lionel Messi, ufite kontaro yo gukinira Barcelona kugeza ku mpeshyi y’umwaka utaha

Ikiganiro na Gilbert Mwenedata wahunze u Rwanda, aravuga impamvu atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, ni muri iki kiganiro yagiranye n’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo