Kenya: Umukinnyi wa Film bikekwa ko yishwe na Covid-19 yashyinguwe

Umukinnyi wa film uzwi cyane muri Kenya, Charles Bukeko, yashyinguwe mu rugo rwe mu burengerazuba bw’igihugu mu mabwiriza akomeye yo kwirinda Covid-19.

Bukeko wamenyakanye cyane nka Papa Shirandula yapfuye ku wa Gatandatu afite imyaka 58 azize ibibazo byo guhumeka.

Hari amakuru yatanzwe n’abo mu muryango we yemeza ko bari baramusanzemo Covid-19 nk’uko ibinyamakuru muri Kenya bibivuga.

Umupfakazi we yabwiye abaje kumuherekeza ko umugabo we yapfiriye mu modoka yabo bari imbere y’ibitaro bya Karen muri Nairobi bategereje kwakirwa.

Mbere yo kurwara, umugore we yavuzeko yagize ukwezi kurimo ibikorwa byinshi kandi yagiye ahura n’abantu benshi.

Ibiro bya Perezida wa Kenya byatangaje ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Bukeko, bunavuga ko "azahora yibukwa ku musanzu we mu guteza imbere imyidagaduro" muri Kenya.

"Papa Shirandula" yari umugabo w’imbaraga, ukunda kwishimana n’abantu, wakinnye mu ruhererekane rw’inkuru y’amashusho yakunzwe cyane muri Kenya yitwa gutyo yacaga kuri Televiziyo ya Citizen.

Ibi byamugize icyamamare kugeza ubwo amenyekana ku isi mu kwamamaza kompanyi nka Coca-Cola ndetse na FIFA.

Bamwe mu bakinnyi ba film, n’abandi bagiye mu mwuga wo gutangaza amakuru kuri Radio, bavuga ko batangiye umwuga wabo barebera kuri Charles Bukeko.


Bukeko yapfiriye ku bitaro ategereje kwakirwa

Ingabire Victoire ati "Nimushire ubwoba bitazatuma muba Pararize, ubwenge bwanyu bugatekereza mu buryo butaribwo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo