Kate Bashabe na Sadio Mane wa Liverpool bateje impaka muri Senegal

Umunyarwandakazi Kate Bashabe n’umunya-Senegal ukinira Liverpool FC bateje impaka muri Senegal aho abantu bari kwibaza bati ‘ Abanyarwanda n’Aba-Senegalese ni abahe beza?’.

Kate Bashabe yavuzweho gukundana na Sadio Mane ariko uyu mukobwa yarabihakanye avuga ko ari ubushuti busanzwe, gusa ariko uyu munyarwandakazi akunze kuba ari mu Bwongereza ndetse aherutse kugaragara atemberezwa bimwe mu bikorwaremezo bya Liverpool nka Stade n’ibindi.

Ikinyamakuru cyitwa Feeling Dakar gikunda kwandika ku makuru y’ibyamamare byo mu gihugu cya Senegal, cyakwirakwije inkuru y’amashusho ku rubuga rwacyo rwa YouTube, kivuga ko ubu Sadio Mane afite umukunzi mushya w’umunyarwandakazi witwa Kate Bashabe.

Ivi video itarimo ijwi na rimwe ry’abavuga, yari igizwe n’amashusho Kate aherutse gushyira hanze arimo azenguruka mu gace Sadio Mane atuyemo, n’andi mashusho uyu mukobwa ari muri Stade ya Liverpool yagiye gufana iyi kipe.

Uru rukundo ruvugwa hagati y’aba bombi rero rwateje impaka muri Senegal aho Sadio Mane avuka, abantu bari kujya impaka bibaza abakobwa beza cyangwa se abagore beza hagati y’abo mu Rwanda ndetse no muri Senegal nkuko Ikinyamakuru afrik.com cyabitangaje.

Mu bitekerezo bya benshi bo muri iki gihugu, bahurizaga ku kuba abanyarwanda ari bo beza dore ko bagereranyaga amafoto y’abo mu bihugu byombi ariko cyane cyane bakoresheje ifoto ya Kate Bashabe.

Uretse aba bo muri Senegal, haba abahanzi, abakinnyi n’abandi batandukanye basura u Rwanda , basubira iwabo bavuga ko mu Rwanda haba abakobwa beza.

Bashabe Catherine, wamamaye nka Kate Bashabe wabaye intandaro y’izi mpaka muri Senegal, ni umwe mu bashabitsi bakiri bato b’abahanga mu guhanga imideli, gutaka inzu n’indi mirimo ijyanye na byo.

Ni umwe mu bakobwa bafite uburanga n’ikimero ndetse byashimangiwe mu mwaka wa 2010 agirwa Nyampinga wa MTN, muri 2012 yabishyizeho akadomo yambikwa ikamba rya Nyampinga wa Nyarugenge igicumbi cy’abakobwa b’indobanure mu bwiza.


Kate Bashabe na Sadio Mane wa Liverpool bateje impaka muri Senegal


Sadio Mane asanzwe azwiho guca bugufi cyane





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo