Karasira Clarisse yanyomoje iby’ifoto imugaragaza nk’ugiye kurushingana na  Kizito Mihigo

Karasira Clarisse yakuyeho urujijo ku ifoto imenyerewe nka ‘Save The Date’ y’abitegura kurushingana yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko agiye kurushingana n’umuhanzi mugenzi we Kizito Mihigo.

Uyu muhanzikazi yahakanye iby’iyi ‘Save The Date’ imugaragaza nk’uwitegura kurushingana na Kizito Mihigo yivuye inyuma avuga ko biriya ari ibinyoma ndetse ko atazi impamvu nyamukuru y’uwifuje kubikora.

Tariki 25 Werurwe 2019, nibwo ku mbuga nkoranyambaga zirimo zitandukanye hakwirakwijwe ifoto igaragaza ’Save The Date’ ubusanzwe ikoreshwa n’abantu bateganya gukora ubukwe iriho umuhanzikazi Clarisse Karasira na Kizito Mihigo.

Bamwe mu babonye iyi foto baguye mu kantu bitewe nuko ibi bintu byaba bikozwe mu gihe gito gusa nanone mu bantu bazi gushishoza neza babonye ko iyi foto idafite icyo ivuze kubera ko uyitegereje neza uhita ubona ko nta taliki iriho ubu bukwe buzabera.

Iyi foto ikimara kugaragara bimwe mu binyamakuru byaganiriye na Clarisse Karasira maze avuga ko iriya foto atari yo ndetse ko nta n’ubushuti bwihariye afitanye na Kizoto Mihigo uretse kuba gusa bose basangiye kuba abahanzi.

Ati” Nanjye iriya foto nayibonye gusa nta mubano udasanzwe mfitanye na Kizito Mihigo uretse kuba twese turi abahanzi, biriya ni amakuru y’ibihuha yashyizwe hanze [..] uwakoze biriya ndabona ku giti cye yari afite ikindi agendereye gusa iriya foto n’ikinyoma.”

Abajijwe niba iriya foto hari icyo yaba yamubangamiye ku buzima bwe yavuze ko ntacyo kuko umwuga wo kuririmba akora azi neza ko azawuhuriramo na byinshi birimo nka biriya byo gusakaza ibinyoma hanze kandi ari amakuru y’ibihuha.

Clarisse Karasira ni umuririmbyi akaba n’umunyempano udasanzwe mu njyana Gakondo aho amaze kwigarurira imitima ya benshi mu bihangano bye amaze gushyira hanze birimo indirimbo ‘Ntizagushuke’ na ’Giraneza’ zanyuze benshi mu gihe gito amaze ari umuhanzi.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MC Kuya 25-03-2019

BIRAKABA IMPAMO RWOSE