’Kamichi’ yakoze ubukwe n’umukunzi we atavuze amazina-Amafoto

Bagabo Adolphe umunyamakuru akaba n’umuhanzi wamenyekanye nka ’Kamichi’, yakoze ubukwe n’umukunzi we ukomoka i Huye ariko yirinze gutangaza amazina ye.

Uyu mugabo usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee, aherutse gusohora indirimbo ’Forever’ ngo yari yanatekereje kuba yakoreshamo amashusho y’ubukwe ariko aza kubura producer.

Muri Kamena 2018, Kamichi yari yasezeranye n’uyu mukunzi we imbere y’amategeko muri Leta ya Tennesse aho atuye.

Ubukwe bwa Kamichi bwabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 27 Nyakanga 2019, aherekejwe n’inshuti n’abavandimwe, Kamichi yagiye gusaba no gukwa umukunzi we yihebeye.

Nyuma y’uyu muhango uyu muhanzi ngo ateganya kuza kwerekana umukunzi we mu Rwanda.

Nk’uko yabitangarije umunyamakuru Ally Soudy, Kamichi yavuze ko adashobora gutangaza izina ry’umugore we ndetse ko azaguma ari ibanga, ngo kuko buri muntu aba agomba kugira ubuzima bwe bwite.

Kamichi wakoze kuri radiyo ya Voice of Africa, nk’umuhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka ’Byacitse’, ’Aho Ruzingiye’ n’zindi.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo