KNC ngo uzagerageza kuroga Gasogi United n’umuyobozi wayo bazamubona apfuna imineke

Umuyobozi akaba na nyir’ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yihanangirije umuntu uwo ariwe wese wazahirahira agashaka kumurogera ikipe ndetse na we nyirizina ko bitazamugwa neza, ngo uzabigerageza azapfuna imineke.

Uyu munyemari yavuze ibi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Ukwakira 2019, ubwo yari kuri Radio 1 nayo abereye umuyobozi, aho yavuze ko uwaba afite igitekerezo cyo guhagarika umuvuduko w’iterambere ikipe ye iriho yifashishije amarozi avugwa mu mupira w’amaguru, abantu bazamubona ari gupfuna imineke.

Yagize Ati "Abantu mubyumve neza, ndashaka kubwira umuntu uwo ariwe wese wumva afite igitekerezo cyo kuzana amarozi mu ikipe ya Gasogo United cyangwa ku muyobozi wayo ko abantu bazatangira kumubona ari gupfuna imineke”.

KNC yavuze ibi mu gihe ikipe ya Gasogo United abereye umuyobozi, iri mu rugamba rukomeye rwo guhangana n’amakipe atandukanye amaze kuba ibigugu muri Shampiyona y’u Rwanda yo mu kiciro cya Mbere.

Ni ikipe ikomeje kugaragaza ko ifite intego yo kuba yakwegukana iki gikombe igitwaye andi makipe ya hano mu Rwanda asanzwe mu cyiciro cya mbere n’ubwo ikipe iyi kipe yo ikigezemo muri uyu mwaka w’imikino.

KNC nk’umuyobozi mukuru w’iyi kipe, akomeje kugaragaza ko nta bwoba namba afitiye amakipe y’ibigugu harimo APR FC,Rayon Sports n’andi atandukanye, kuko ahamya ko gahunda ye ari ukuyakuraho amanota atatu.

Nubwo yemeza ko Gasogi ifite imbaraga zo kuba yahangana n’andi makipe ndetse ikanayatsinda, KNC yemeza ko Shampiyona y’uyu mwaka ikomeye cyane kuko amakipe yose azi icyo ashaka.

Mu mikino ibiri Gasogi United imaze gukina, ntiratsindwa n’umwe. Umukino wa Mbere wayihuje na Rayon Sports ugera ku munota wa nyuma ku mpande zombi ari 0-0.

Uwa kabiri wayihuje nan a Marine FC, urangira Gasogi iyikomye mu nkokora iyikuraho amanota 3, nyuma yokuyitsinda igitego 1-0. Nubwo Gasogo yatsinze Marine, KNC yemeza ko Marine atari ikipe ya kana.

Kugeza ubu Gasogi United imaze gukina imikino ibiri, ikaba imazekwibikaho amanota 4 yayo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo